Volleyball: Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba irashaka kujegeza amakipe
Muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda imaze igihe gito itangiye hagaragaye amakipe mashya arimo abiri ya Kaminuza y’Afurika y’i Burasirazuba mu Rwanda (East African University Rwanda). Intego y’aya makipe ngo ni ukugaragaza imbaraga zayo mu mwaka wa mbere hanyuma hakazakurikizaho gahunda yo gutwara ibikombe.
Umuyobozi wa Kaminuza ya EAUR Dogiteri Callixte Kabera yabwiye Mukerarugendo ko bahagurukanye ubushake buhagije kuko amakipe yabo uko ari abiri (abakobwa n’abahungu) yombi yatangiriye mu kiciro cya mbere. Yongeraho ko batiyandikishije byo kurangiza umuhango ko ahubwo andi makipe agomba kurya ari menge kuko baje gutanga akazi. Ati “Mu gutangira, turashaka kubanza kujegeza amakipe yandi tukayereka ko natwe dukomeye, hanyuma guhera umwaka utaha natwe tukazaba turi abakandida ku b...









