BAL 2025: APR Basketball Club yabonye itike ya ½
            Mu mikino ya kamarampaka (playoffs) y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025) irimo kubera mu nzu y’imikino ya Sun Bet Arena mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda yatsindiye kujya muri kimwe cya kabiri k’irangiza.
Ni mu mukino wa kimwe cya kane k’irangiza wahuje ikipe y’ingabo z’u Rwanda na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya ku wa mbere tariki 9 Kamena 2025. Uyu mukino warangiye APR Basletball Club irushije ku buryo budasubirwaho Rivers Hoopers kuko yayitsinze amanota 104 kuri 73. Iki kinyuranyo kinini hagati cy’amanota y’aya makipe abiri cyaturutse ku buhanga bwagaragajwe n’abakinnyi hafi ya bose APR Basketball Club yifashihije barimo Aliou Diarra, Youssoupha Ndoye, Nuni Amot, Ntore Habimana n’abandi.
Mu wundi mukin...        
        
    
                            







