Kongere ya 73 ya FIFA igiye kubera mu Rwanda
            Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2023 i Kigali mu Rwanda hazabera kongere ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.
Icyo gihe ni na bwo bizamenyekana niba Gianni Infantino Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA yongera kugirirwa ikizere cyo kuzakomeza kuyobora urwo rwego muri manda nshya.
Icyo gikorwa cyo gutora umuyobozi wa FIFA kizabera muri Kongere yayo ya 73 igiye kubera i Kigali mu Rwanda. Abantu barenga 1700 ni bo bagiye kuyitabira bakaba bakomoka mu bihugu 209 by’ibinyamuryango. Hatumiwe kandi abafatanyabikorwa n’abaterankunga b’iyi mpuzamashyirahamwe.
Ni ku nshuro ya kane Kongere ya FIFA ibereye ku mugabane w’Afurika kuko u Rwanda ruyakiriye nyuma ya Maroke, Afurika y’Epfo n’Ibirwa bya Morisi. By’umwihariko, ni bwo bwa m...        
        
    
                            







