Minisitiri yeguye nyuma y’uko bimenyekanye ko yatewe inda n’ingimbi
            Uwari Minisitiri w’Abana muri Islande Ásthildur Lóa Thórsdóttir yeguye kuri uwo mwanya nyuma y’uko hari amakuru yagiye ahagaragara avuga ko yigeze kubyarana n’ingimbi y’imyaka 16.
Uyu mugore yiyemerera ko hashize imyaka 36 ibyo bibaye. Asobanura ko ubwo yari afite imyaka 22 ari bwo yabyaye atewe inda n’umwana w’ingimbi witwa Eirík Ásmundsson wari ufite imyaka 15. Avuga ko bamenyaniye mu rusengero.
Ikinyamakuru cyo muri Islande cyitwa Iceland Monitor cyandika ko umubano wihariye hagati ya Ásthildur Lóa Thórsdóttir na Eirík Ásmundsson watangiye mu mwaka wa 1989. Icyo gihe n’ubwo umukobwa yarushaga umuhungu imyaka 7 yose, ngo umuhungu ni we wari ufite amashagaga cyane mu byerekeranye n’urukundo. Iki kinyamakuru cyongeraho ko inshuro nyinshi Ásthildur Lóa Thórsdóttir yashatse guhagar...        
        
    
                            







