Ikinyogote, inyamaswa itera amahirwe
            Ahantu henshi cyane cyane mu bihugu byo ku mugabane w’u Bulayi bafata ikinyogote nk’inyamaswa itanga umugisha n’amahirwe. Mu mico imwe n’imwe abantu bizera ko iyi nyamaswa yifitemo umugisha ndetse ikawugeza no ku bantu.
Hari bavuga ko iyo ugize amahirwe ukabona ikinyogote uhita ubona amahirwe ndetse ukagira n’amafaranga utari witeze. Muri Seribiya bemera ko guhura n’ikinyogote mu nzira ari igisobanuro cy’umugisha w’uwo  munsi. Mu gihugu cy’u Bufaransa bafata ikinyogote nk’akanyamaswa k’ishaba n’uburumbuke. Iyo ikinyogote kigaragaye mu murima biba bisobanuye ko umusaruro w’imyaka ihinzemo uzaba mwinshi.
Mu Misiri bagereranya ikinyogote n’ikimenyetso k’imana y’izuba (Ra) irinda roho z’abantu bapfuye bagakomeza kuruhukira mu mahoro. Ubwo bubasha bw’ikinyogote ni bwo butuma hari abaf...        
        
    
                            







