Amaganya ya Al Pacino ubayeho mu bukene nyuma yo guhombywa arenga miliyari 50
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema Umunyamerika Alfred James Pacino uzwi nka Al Pacino aratangaza ko yagize igihombo gikomeye cyatumye asubira ku isuka kuko yatakaje umutungo urenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.
Uyu musaza w’imyaka 84 y’amavuko wamenyekanye muri filimi zakunzwe cyane nka The Godfather, Dog Day Afternoon, The Panic in Needle Park n’izindi avuga ko amafaranga yari atunze yakendereye bitewe n’uko uwari umucungamari we yamuhombeje.
Al Pacino yakoreye akayabo k’amafaranga kubera gukina filimi, gusa guhera mu myaka ya za 2010 yatangiye kwisanga mu bibazo by’ubukungu kuko ayo mafaranga ye yakomeje kugenga agabanuka urusorongo.
Mu buhamya bwe, Al Pacino avuga ko uwahoze ari umucungamari we ari we wabaye nyirabayazana wo gutakaza igice kinini cy’amafaranga yari a...









