Hatanzwe ubutumwa bwo kwisungana n’impunzi ku munsi mpuzamahanga wazo
Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kuzirikana impunzi. Uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 20 Kamena buri mwaka hagamijwe guha agaciro ubutwari no kwihangana bigaragazwa n’abantu bavanywe mu byabo bagahunga ibihugu byabo bitewe n’intambara n’itotezwa.
Uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) kuri uyu munsi wahariwe impunzi yatanze ubutumwa bwo kwifatanya na zo no kurushaho kuzirikana ingorane impunzi zihura na zo. Iyo ntero ya UNHCR yikirijwe n’andi mashami y’Umuryango w’Abibumbye afite ubutabazi mu nshingano zayo, nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), n’indi miryango nk’Umuryango Utabara Imbabare ku Isi (ICRC) n’iyindi.
Hirya no hino ku isi hateguwe ibikorwa binyuranye muri gahunda...









