Monday, November 3
Shadow

Uncategorized

Perezida w’u Rwanda n’uwa Senegali bakoze siporo rusange

Perezida w’u Rwanda n’uwa Senegali bakoze siporo rusange

Imikino, Uncategorized
Ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali bakoze siporo muri gahunda ya Car Free Day. Amakuru aturuka mu biro bya Perezida wa Senegali avuga ko Diomaye Faye yatumiwe n’inzego za Leta y’u Rwanda kugira ngo yifatanye na Perezida Kagame muri iki gikorwa cya siporo gitegurwa kabiri mu kwezi, abayobozi na bamwe mu baturage bakagihuriramo. Perezida Diomaye Faye wari uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko urugendo we n’itsinda rye bagiriye mu Rwanda rwagize umumaro mu mikoranire y’ibihugu byombi. Ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rwasojwe n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Ndashimira Perezida Paul Kagame, guverinoma ye n’abaturage bo mu Rwanda batwa...