Monday, November 3
Shadow

Perezida w’u Rwanda n’uwa Senegali bakoze siporo rusange

Ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali bakoze siporo muri gahunda ya Car Free Day.

Amakuru aturuka mu biro bya Perezida wa Senegali avuga ko Diomaye Faye yatumiwe n’inzego za Leta y’u Rwanda kugira ngo yifatanye na Perezida Kagame muri iki gikorwa cya siporo gitegurwa kabiri mu kwezi, abayobozi na bamwe mu baturage bakagihuriramo.

Perezida Diomaye Faye wari uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko urugendo we n’itsinda rye bagiriye mu Rwanda rwagize umumaro mu mikoranire y’ibihugu byombi.

Ati “Uruzinduko rwanjye mu Rwanda rwasojwe n’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye. Ndashimira Perezida Paul Kagame, guverinoma ye n’abaturage bo mu Rwanda batwakiranye urugwiro.”

Gahunda ya Car Free Day ni igikorwa cya siporo rusange cyatangijwe muri Gicurasi 2016 kigamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *