Wednesday, November 29
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda

Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda

Ayandi
Primus ni inzoga ikorwa n’uruganda BRALIRWA ikaba ifatwa nk’aho ari imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa muri iki gihugu. Nta wahamya ko abanywi b’iyi nzoga bose baba bazi neza amateka yayiranze. Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopoldville cyangwa Brewery of Kinshasa bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya. Umugi wa Gisenyi wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa nk’inkomoko y’ingufu zikoreshwa mu kwenga inzoga. Uruganda BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) muri uwo mwaka nyine wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya ...
Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Ayandi, Imyidagaduro
Umukinnyi w'igihangange wa filimi Chuck Norris yamamaye cyane mu gukina filimi z'imirwano. Uyu musaza w'Umunyamerika w'imyaka 83 azwi cyane muri filimi zakunzwe ku isi yose nka Portés Disparus (Missing in Action), La Fureur du Dragon (the Way of the Dragon) n'izindi. Aya ni amahame 10 Chuck Norris agenderaho mu buzima bwe nk'umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe nk'umuntu: 1.Nzatanga imbaraga zange zose kugira ngo ntere imbere. 2.Nzibagirwa amakosa yakozwe mu bihe byashize kugira ngo nite ku hazaza, ni bwo nzagera kuri byinshi. 3.Nzihatira kugira urukundo, umunezero n'ubudahemuka mu muryango wange. 4.Nzaharanira gukora ibifitiye akamaro abantu bose kandi nzagerageza kubaha agaciro. 5.Mu gihe nzaba nta kintu kiza mfite cyo kuvuga ku bandi, nzahitamo kwicecekera. 6.Nza...
BAL 2024: Amakipe 12 azaseruka yose yamaze kumenyekana

BAL 2024: Amakipe 12 azaseruka yose yamaze kumenyekana

Imikino
Amakipe 12 azitabira irushanwa rya Basketball Africa League ry’umwaka wa 2024 yamenyakanye nyuma y’uko hagaragaye amakipe 3 yari asigaye. Ayo makipe atatu yabonye itike bwa nyuma ni Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, City Oilers yo muri Uganda ba Dynamo yo mu Burundi. Ni nyuma y’irushanwa rya Elite 16 ku makipe yo mu kerekezo k’iburasirazuba (East Division) yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva ku itariki 21 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2023. Cape Town Tigers ni yo yegukanye umwanya wa mbere muri iki kerekezo itsinze City Oilers amanota 70 kuri 68. Dynamo yabonye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda COSPN yo muri Madagasikari amanota 79 kuri 78. Aya makoipe atatu yiyongereye ku yandi atatu yaboneye itike ya BAL 2024 mu irushanwa rya Elite 16 ku makipe yo mu kere...
Indimu ya buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza

Indimu ya buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza

Ayandi
Burya ibifitiye umubiri wacu akamaro ntabwo ariko tubyitabira ku buryo bworoshye. Indimu itobeye mu mazi y’akazuyazi ukabinywa buri gitondo uko ubyutse mbere yo kugira ikindi kintu ukora igufasha kugira uruhu runoze kandi ruzira ibizinga, kwirinda umubyibuho urengeje ukenewe, n’ibindi. Gusa kubera ko indimu isanzwe isharira no kunywa amazi y’akazuyazi bikaba ari ibintu bitorohera buri wese,  usanga abantu bake cyane ari bo bihanganira kunywa ayo mazi y’akazuyazi atobeyemo indimu, ahubwo akenshi ubona abantu bihitiramo icyayi gishyushye, igikoma, ikawa n’ibindi mu mafunguro yabo ya mu gitondo. Nk’uko ibintu byose kugira ngo bigire akamaro cyangwa umusaruro bisaba kwigomwa, kwirushya, kwitsinda no kwibabaza, birakwiye ko abantu bakwemera bagashinyiriza bakihata indimu itobeye mu mazi ...
Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rubgy mu Rwanda.

Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rubgy mu Rwanda.

Imikino
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 batoye komite nshya izayobora muri manda y’imyaka 4 iri imbere. Amatora yashyizeho iyi komite yabereye mu nteko rusange isanzwe yabereye i Nyamirambo kuri Hoteli Kigali View. Nyuma yo gutora mu ibanga, umuyobozi w’inteko itoresha Albert Kayiranga yatangaje ko Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe n’amajwi 10 kuri 11 y’abanyamuryango batoye. Abanyamuryango bongeye kwishimira kuyoborwa na  Kamanda ngo kuko babona hari aho amaze kugeza umukino wa Rugby mu Rwanda. Nyuma yo kongera gutorwa, Tharcisse Kamanda  yagize ati “Nishimiye ko abanyamuryango bongeye kungirira ikizere cyo kubayobora muri iyi myaka ine iri imbere. Gusa ni n’inshingano zikomeye kuko baba ...
Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda

Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda

Imikino
Kuva ku wa kane ku itariki ya 23 kugeza ku wa gatandatu ku ya 25 Ugushyingo 2023, mu Rwanda harimo kubera irushanwa ryo koga rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka 3 muri Afurika ‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023’. Iri rushanwa ririmo kubera muri Gahanga Recretion Centre mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu bihugu 10 ari byo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzania, Afurika y’Epfo na Eswatini. Abakinnyi baserutse bose hamwe ni 261 barimo 60 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Aba bakinnyi bose bacumbitse muri Hotel La Palisse i Nyamata. Abakinnyi barimo guhatana mu buryo bune butandukanye bwo koga ari bwo Free style, Backstroke, Breaststroke, na Butterfly and Relay. Intera basiganw...
Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ayandi
Urubuto rw’avoka ruri mu kiciro k’ibiribwa birimo ibinyamavuta. Hari abashobora gukeka ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri; abahanga mu by’ubuzima n’imirire ariko bemeza ko avocat ari ingenzi bakanerekana ibyiza 10 byayo. 1.Avoka yifitemo ubushobozi bwo kurwanya cancer y’imyanga ndangagitsina ku bagabo Iki kiribwa gituma abakunda kugifata kenshi badahura n’ibyago byo gufatwa na cancer ya prostate kandi avoka ikaba yatuma iyi ndwara mu gihe yagaragaye idakwirakwira mu bindi bice by’umubiri. 2.Irwanya cancer yo mu kanwa Avoka yifitemo intungamubiri zishobora kwerekana ibice byo mu kanwa bishobora kwibasirwa na cancer zikaba zakingira ayo makuba hakiri kare. 3.Ifite ubushobozi bwo gukumira cancer yo mu ibere Ubushakashatsi bwerekanye ko avoka ki...
Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi

Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi

Ibyiza nyaburanga
Amazi atemba ahantu hahanamye yitwa amasumo. Hirya no hino ku isi aya masumo arahari ariko hari atangaje kurusha ayandi. Isumo rya Victoria muri Zimbabwe: Ni isumo ritangaje aho amazi amanuka ahareshya na metero 130 z’ubuhaname. Iri sumo kandi rifite ubugari bwa kilometer imwe n’igice. Igitangaje kurushako kuri iri sumo rya Victoria ni uko igihu giterwa n’aya mazi yisuka kigaragarira mu bilometero 70 byose uturutse aho iri sumo riri kandi urusaku rw’amazi yaryo rukumvukanira mu bilometero 40. Amasumo ya Plitvice muri Croatie: Aya masumo aherereye muri pariki ya Croatie akaba ku rutonde rw’ibintu by’umurage kamere by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Isumo rya Niagara: iri sumo riza ku mwanya wa mbere rw’amasumo azwi cyane ku rwe...
Amateka y’inzoga ya Mützig

Amateka y’inzoga ya Mützig

Ayandi
Ikinyobwa cya Mützig ni kimwe mu byengwa n’uruganda BRALIRWA. Hari bamwe mu bashima iyi nzoga bavuga ko ifite uburyohe hakaba n’abayitinya bemeza ko ngo yaba ijanjagura umutwe ku wayinyoye. Mbese ubundi iyi nzoga ikomoka hehe? Inzoga ya Mützig yatangiye kwengwa mu mugi witwa Mützig mu ntara ya Alsace mu Bufaransa hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Budage. Urwengero rwa Mützig rwatangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe na Antoine Wagner. Uru rwengero rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie). Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga HEINEKEN ikomeza kwenga inzoga ya Mützig. Abatangije uruganda rw’iyi nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu rugan...
Ibintu 7 mukwiye kumenya ku muhanzikazi Dolly Parton

Ibintu 7 mukwiye kumenya ku muhanzikazi Dolly Parton

Imyidagaduro
Dolly Parthon ni umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Country akaba yarakoze albums zirenze 70 mu gihe amaze muri muzika. Hari ibintu 7 abenshi batari bazi kuri uyu mukecuru w’imyaka 77 wavukiye muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 1.Ubwo yavukaga, Papa we yagurishije umufuka wa kawunga ngo haboneke amafaranga y’ibitaro Uyu muhanzikazi ntabwo ajya ahisha ko yavukiye mu muryango ukennye. Hari n’indirimo yahimbye yitwa “The coat of many colours” ibishimangira. Avuga ko byabaye ngombwa ko umubyeyi we agurisha agafuka k’ifu y’ibigori ngo hishyurwe ibitaro Dolly Parton yavukiyemo ku itariki 19 Mutarama 1946. 2.Yacitse amano, mama we ayasubizaho Ubwo yari afite imyaka 7, Dolly Parton yasimbutse urupangu agwa mu bimene by’amacupa hanyuma amano ye 3 aracika. K...