Thursday, October 10
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Umupilote yapfuye atwaye indege

Umupilote yapfuye atwaye indege

Travel
Ku wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2024 umupilote w’imyaka 59 usanzwe akora mu ikompanyi y’indege ya Turkish Airlines yapfuye ubwo yari atwaye indege yavaga mu mujyi wa Seattle muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yerekeza Istanbul muri Turkiya.   Ubwo umugabo yari amaze kugaragara nk’uhwereye byabaye ngombwa ko indege ijyanwa igitaraganya kugwa ku kibuga k’indege cya JFK kiri i New York. Ibi byakozwe n’abandi bapilote babiri bari kumwe na we mu kazi. Bari bizeye ko nibura yakorerwa ubutabazi akaba yahembuka akazanzamuka. Ku bw’amahirwe make yashizemo umwuka mbere y’uko indege igera ku butaka. Ikinyamakuru Turkiye Today kivuga ko uyu mupilote yakoreraga Turkish Airlines kuva mu mwaka wa 2007. Cyongeraho ko nta burwayi yari azwiho ndetse ngo mu ntangiriro y’ukwezi kwa Werurwe 2024...
Umuhango wo Kwita Izina ntukibaye; icyorezo cya virusi ya Marburg kirakekwa nk’impamvu

Umuhango wo Kwita Izina ntukibaye; icyorezo cya virusi ya Marburg kirakekwa nk’impamvu

Ibyiza nyaburanga
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB bwamaze gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina wari uteganyijwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2024 usubitswe. Mu itangazo RDB yasohoye ku itariki ya 8 Ukwakira 2024 baravuga ko icyo gikorwa gisubitswe ariko nta mpamvu isobanurwa. Gusa bongeraho ko ibyo birori bizaba mu minsi iri imbere. Si uwo muhango nyirizina wo Kwita izina wigijweyo kuko n’inama irebana n’ishoramari mu kubungabunga ibidukikije (Business of Conservation Conference) na yo yari kuzabera mu Rwanda yakuweho. N’ubwo nta mpamvu igaragazwa ku isubikwa ry’ibi bikorwa bikomeye, hari bamwe basanga icyorezo cy’indwara iterwa na Virusi ya Marburg ari yo ntandaro kuko hari hitezwe kuzaza abantu b’ibikomerezwa baturutse mu mpande zose z’isi ariko batinya gushyira...
Icyumweru k’Iterambere Ritoshye kigiye kwizihirizwa muri Koreya y’Epfo no muri Kolombiya

Icyumweru k’Iterambere Ritoshye kigiye kwizihirizwa muri Koreya y’Epfo no muri Kolombiya

Ibyiza nyaburanga
Ikigo Mpuzamahanga Giharanira Iterambere Ritoshye (Global Green Growth Institute) cyateguye gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cyahariwe ibiganiro, kungurana ibitekerezo no gutanga ubutumwa bw’ingenzi ku birebana n’iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Uyu mwaka wa 2024 iki cyumweru (Global Green Growth Week) kizizihirizwa muri Koreya y’Epfo na Kolombiya. Ibikorwa by’icyumweru cya mbere bizabera mu mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2024 na ho gahunda z’icyumweru cya kabiri zikazakorerwa mu mujyi wa Cali muri Kolombiya kuva tariki 21 kugeza ku ya 24 Ukwakira 2024. Mu bikorwa biteganyijwe hazakomeza kuganirwa ku nkingi enye za mwamba zigize intego z’Igipimo cy’Iteramber...
Ikipe ya REG Basketball Club irasatira igikombe cya shampiyona mu bagore

Ikipe ya REG Basketball Club irasatira igikombe cya shampiyona mu bagore

Imikino
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024 ikipe y’abagore ya REG Basketball Club yatsinze APR Basketball Club umukino wa kabiri wa kamarampaka mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka wa 2024. Uyu mukino warangiye ari amanota 76 ya REG Basketball Club kuri 51 y’APR Basketball Club. Abakinnyi barimo Rosine Micomyiza, Destiney Philoxy, Victoria Reynolds na Kristina King barigaragaje cyane ku ruhande rwa REG Basketball Club. Muri APR Basketaball Club, Yoro Diakite na Assouma Uwizeye bagerageje uko bashiboye ariko baza kurushwa imbaraga. Muri iyi nkundura yo gutanguranwa gutsinda imikino ine kuri irindwi iteganyijjwe muri kamarampaka, REG Basketball Club imaze gutsinda ibiri yikurikiranya. Mu mukino ubanza REG Basketball Club yatsinze APR Basketball Club aman...
Ingagi 20 zigiye kwitwa amazina

Ingagi 20 zigiye kwitwa amazina

Ibyiza nyaburanga
Ku itariki ya 18 Ukwakira 2024 mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hateganyijwe umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi. Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda RDB buvuga ko abana 20 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina muri uwo muhango. Nk’uko bisanzwe bigenda, abantu b’ibyamamare baratumiwe kugira ngo bazite amazina. Umwaka ushize mu bantu batanze amazina ku bana b’ingagi harimo umukinnyi wa sinema Idrissa Akuna Elba wari uherekejwe n’umugore we Sabrina Dhrowe Elba usanzwe ari umunyamideri. Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba mu gihe hashize iminsi mike Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rihawe umuyobozi mushya ari we Irène Murerwa wasimbuye Michaella Rugwizangoga. Hari benshi mu bakurikiranir...
U Buyapani bufite Minisitiri w’intebe mushya

U Buyapani bufite Minisitiri w’intebe mushya

Ayandi
Mu cyumweru gishize uwari usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo mu Buyapani Shigeru Ishiba yagizwe Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu. Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ngo asimbure Fumio Kishida ucyuye igihe. Mu ngamba Ishiba afite, harimo gushyira imbaraga mu mubano hagati y’u Buyapani n’ibindi bihugu by’inshuti hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano. Avuga ko azavugurura ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu myaka yashize Shigeru Ishiba yakunze kunenga imiterere y’umubano w’u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemezaga ko utanoze. Yifuzaga ko u Buyapani bwagira uburenganzira busesuye bwo kugenzura ibigo bya gisirikare by’Amerika biri mu Buyapani kuva Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye. Ikindi Ishiba yashakaga ni uko ibihugu byo ku mu...
APR FC yanganyirije mu rugo irasabwa byinshi mu Misiri

APR FC yanganyirije mu rugo irasabwa byinshi mu Misiri

Imikino
Nyuma yo kugwa miswi na Pyramids FC mu mukino ubanza w’intera ya kabiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy’Afurika ku makipe yabaye aya mbere iwayo, ikipe y’APR FC ifite akazi katoroshye mu mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri. Iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda yanganyije na Pyramids FC igitego kimwe kuri kimwe ku wa gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 igiye kwerekeza mu Misiri aho itegerejwe n’umukino wo kwishyura uzaba ku wa gatandatu tariki 21 Nzeri. Irasabwa nibura kunganya ku mubare w’ibitego birenze kimwe kugira ngo ishobore gusezerera Pyramids FC cyangwa se zikaba zanganya igitego 1 kuri 1 bagakiranurwa na za penaliti. Mu mikino iyo ari yo yose haba hashobora kubaho gutungurana ariko amahirwe menshi arerekeza kuri Pyramids Fc cyane cyane ko umwaka ushize iyi kipe yanyagiye ...
APR Basketball Club yatsinze umukino wayo wa kabiri muri playoffs.

APR Basketball Club yatsinze umukino wayo wa kabiri muri playoffs.

Imikino
Ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, ikipe y’APR Basketball Club yahuye na Patriotes Basketball Club mu mukino wa gatatu wa kamarampaka za nyuma mu guhatanira igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu kiciro cya mbere ku makipe y’abagabo. Uyu mukino warangiye APR Basketball Club yongeye gusubira Patriotes Basketball iyitsinda amanota 67 kuri 53. Mu gice kinini cy’umukino ikipe y’abasirikare b’u Rwanda ni yo yakunze kuza imbere. Iyi ni intsinzi ya kabiri yikurikiranya kuri APR Basketball club kuko n’umukino wa kabiri wabaye ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024 na bwo yari yatsinze Patriotes Basketball Club. Gutsinda umukino wa kabiri mu mikino irindwi iteganyijwe muri izi kamarampaka byongereye Jean Jacues Wilson Nshobozwabyosenumukiza na bagenzi be ikizere cyo kugera ku gikomb...
Ruracyageretse hagati ya Patriotes Basketball Clun n’APR Basketball Club

Ruracyageretse hagati ya Patriotes Basketball Clun n’APR Basketball Club

Imikino
Ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024 mu nzu y’imikino ya BK Arena i Remera, ikipe y’APR Basketball Club yatsinze Patriotes Basketball Club mu mukino wa kabiri wa finales za kamarampaka z’igikombe cya shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda mu kiciro cya mbere mu makipe y’abagabo. Uyu mukino warangiye ikipe y’abasirikare b’u Rwanda ifite amanota 101 kuri 93 ya Patriotes Basketball Club. APR Basketball Club yakunze kuyobora mu duce tubiri tubanza ariko Patriotes Basketball Club iza kuyihindukirana ku buryo uduce tune tw’umukino twarangiye impande zombi zinganya amanota 86 kuri 86. Hitabajwe iminota 5 y’inyongera hanyuma APR Basketball Club igarukana imbaraga itsinda umukino ku manota 101 kuri 93. Ku mikino 7 igomba gukinwa muri kamarampaka za nyuma, hamaze gukinwa imikino 2. Patr...
Papa Fransisco avuga ko Donald Trump na Kamala Harris bombi babangamiye ubuzima

Papa Fransisco avuga ko Donald Trump na Kamala Harris bombi babangamiye ubuzima

Ayandi
Ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francisco yatangaje ko ibyo abakandida babiri bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuga ari ikibazo ku buzima bw’ikiremwamuntu. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ndege ubwo yari atashye asubiye i Roma nyuma y’urugendo yagiriye muri Aziya na Oseyaniya, Papa Franscisco yashimangiye ko kuba Donald Trump yiyamamaza agaragaza ko azirukana abimukira Kamala Harris na we agashyigikira itegeko ryemera gukuramo inda asanga bose ari iri n’iri. Uyu muyobozi w’ikirenga wa Kiliziya Gatolika ku isi aragira ati “hagati y’ibintu bibiri bibi, umuntu agerageza guhitamo ikibi gifite uruhengekero. Jyewe ntabwo ndi Umunyamerika, sinzatora. Abazatora bazagerageze gutora ikibi kidakabije cyane kuko ari Umurepubulik...