Thursday, April 25
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

RWCA yateguye isiganwa y’amagare ryitiriwe inyoni y’Umusambi

RWCA yateguye isiganwa y’amagare ryitiriwe inyoni y’Umusambi

Imikino
Umuryango Nyarwanda Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi (Rwanda Wildlife Conservation Association) wateguye isiganwa ry’amagare ryabereye mu duce dutandukanye dukikije igishanga cya Rugezi mu turere twa Burera na Gicumbi. Iri siganwa ryabaye ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023. Muri iri siganwa ridasanzwe ryiswe “Umusambi Race” ryanyuze mu nzira z’imihanda y’ibitaka, intego nyamukuru yari ugukora ubukangurambaga ku kubungabunga inyoni y’umusambi mu Rwanda. Ni irushanwa yakinwe mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga bakoreshaga amagare asanzwe. Iri siganwa ryitiriwe Umusambi kuko igishanga cya Rugezi ari hamwe haboneka umubare munini w’imisambi mu Rwanda. Umuyobozi Mukuru wa Gahunda za RWCA Deo Ruhagazi yatangarije Mukerarugendo.rw ko nk’ab...
Ibintu 8 byo kwitabwaho mu bikorwa by’ubukerarugendo

Ibintu 8 byo kwitabwaho mu bikorwa by’ubukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Kugira ngo ubukerarugendo butange umusaruro utegerejwe ni ngombwa ko abantu bazirikana ibintu 8 by’ingenzi ngenderwaho. Ibyo bintu shingiro ni ibi bikurikira :   Igiciro :Ni ngombwa kwihatira gucunga ibiciro mu bikorwa by’ubukerarugendo. N’ubwo kugabanya ibiciro bifasha kubona abaguzi ariko ntabwo bigomba gusigana no gutanga serivisi nziza. Ingano y’ibicuruzwa :Iyo ibicuruzwa ari byinshi kandi biboneka ku buryo butagoranye bituma ubukerarugendo burushaho kugenda neza. Kubaka izina :ibigo runaka byagiye bimenyekana, izina ryabyo riramamara kubera imikorere yabyo myiza. Ni ngombwa rero kuzirikana ko gukora izina mu bikorwa by’ubukerarugendo ari ikintu cy’ingirakamaro. Kwirinda gutungurwa :Niba ikigo runaka cy’ubukerarugendo kigomba gutegura ingendo za ba mukerar...
Dolly Parton yagaragaye mu myambaro itaravuzweho rumwe

Dolly Parton yagaragaye mu myambaro itaravuzweho rumwe

Imyidagaduro
Ku itariki 23 Ugushyingo 2023 umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Dolly Parton yagaragaye yambaye imyenda yateje bamwe mu bamubonye gucika ururondogoro. Uyu muririmbyikazi w’icyamamare mu njyana ya Country yahawe umwanya ngo aririmbe nyuma y’igice cya mbere cy’umukino w’umupira w’amaguru ku munsi mukuru w’amashimwe (Thanksgiving). Hari benshi banenze imyenda yaserukanye icyo gihe bakavuga ko idakwiranye n’umuntu ukuze dore ko afite imyaka 77 y’amavuko. Abatarishimiye uburyo yari yambaye agakabutura kagufi bavuze ko ku myaka ye atari akwiye kwambara gutyo. Bongeraho ko Dolly Parton akabya kuko ashaka kwitwara nk’umwangavu w’imyaka 20 kandi ageze mu zabukuru. Ku rundi ruhande hari abavuze ko imyambarire ya Dolly Parton nta cyo itwaye cyane cyane ko mu buhanzi umuntu af...
Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda

Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda

Ayandi
Primus ni inzoga ikorwa n’uruganda BRALIRWA ikaba ifatwa nk’aho ari imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa muri iki gihugu. Nta wahamya ko abanywi b’iyi nzoga bose baba bazi neza amateka yayiranze. Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopoldville cyangwa Brewery of Kinshasa bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya. Umugi wa Gisenyi wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa nk’inkomoko y’ingufu zikoreshwa mu kwenga inzoga. Uruganda BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) muri uwo mwaka nyine wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya ...
Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho

Ayandi, Imyidagaduro
Umukinnyi w'igihangange wa filimi Chuck Norris yamamaye cyane mu gukina filimi z'imirwano. Uyu musaza w'Umunyamerika w'imyaka 83 azwi cyane muri filimi zakunzwe ku isi yose nka Portés Disparus (Missing in Action), La Fureur du Dragon (the Way of the Dragon) n'izindi. Aya ni amahame 10 Chuck Norris agenderaho mu buzima bwe nk'umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe nk'umuntu: 1.Nzatanga imbaraga zange zose kugira ngo ntere imbere. 2.Nzibagirwa amakosa yakozwe mu bihe byashize kugira ngo nite ku hazaza, ni bwo nzagera kuri byinshi. 3.Nzihatira kugira urukundo, umunezero n'ubudahemuka mu muryango wange. 4.Nzaharanira gukora ibifitiye akamaro abantu bose kandi nzagerageza kubaha agaciro. 5.Mu gihe nzaba nta kintu kiza mfite cyo kuvuga ku bandi, nzahitamo kwicecekera. 6.Nza...
BAL 2024: Amakipe 12 azaseruka yose yamaze kumenyekana

BAL 2024: Amakipe 12 azaseruka yose yamaze kumenyekana

Imikino
Amakipe 12 azitabira irushanwa rya Basketball Africa League ry’umwaka wa 2024 yamenyakanye nyuma y’uko hagaragaye amakipe 3 yari asigaye. Ayo makipe atatu yabonye itike bwa nyuma ni Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, City Oilers yo muri Uganda ba Dynamo yo mu Burundi. Ni nyuma y’irushanwa rya Elite 16 ku makipe yo mu kerekezo k’iburasirazuba (East Division) yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva ku itariki 21 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2023. Cape Town Tigers ni yo yegukanye umwanya wa mbere muri iki kerekezo itsinze City Oilers amanota 70 kuri 68. Dynamo yabonye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda COSPN yo muri Madagasikari amanota 79 kuri 78. Aya makoipe atatu yiyongereye ku yandi atatu yaboneye itike ya BAL 2024 mu irushanwa rya Elite 16 ku makipe yo mu kere...
Indimu ya buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza

Indimu ya buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza

Ayandi
Burya ibifitiye umubiri wacu akamaro ntabwo ariko tubyitabira ku buryo bworoshye. Indimu itobeye mu mazi y’akazuyazi ukabinywa buri gitondo uko ubyutse mbere yo kugira ikindi kintu ukora igufasha kugira uruhu runoze kandi ruzira ibizinga, kwirinda umubyibuho urengeje ukenewe, n’ibindi. Gusa kubera ko indimu isanzwe isharira no kunywa amazi y’akazuyazi bikaba ari ibintu bitorohera buri wese,  usanga abantu bake cyane ari bo bihanganira kunywa ayo mazi y’akazuyazi atobeyemo indimu, ahubwo akenshi ubona abantu bihitiramo icyayi gishyushye, igikoma, ikawa n’ibindi mu mafunguro yabo ya mu gitondo. Nk’uko ibintu byose kugira ngo bigire akamaro cyangwa umusaruro bisaba kwigomwa, kwirushya, kwitsinda no kwibabaza, birakwiye ko abantu bakwemera bagashinyiriza bakihata indimu itobeye mu mazi ...
Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rubgy mu Rwanda.

Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rubgy mu Rwanda.

Imikino
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 batoye komite nshya izayobora muri manda y’imyaka 4 iri imbere. Amatora yashyizeho iyi komite yabereye mu nteko rusange isanzwe yabereye i Nyamirambo kuri Hoteli Kigali View. Nyuma yo gutora mu ibanga, umuyobozi w’inteko itoresha Albert Kayiranga yatangaje ko Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe n’amajwi 10 kuri 11 y’abanyamuryango batoye. Abanyamuryango bongeye kwishimira kuyoborwa na  Kamanda ngo kuko babona hari aho amaze kugeza umukino wa Rugby mu Rwanda. Nyuma yo kongera gutorwa, Tharcisse Kamanda  yagize ati “Nishimiye ko abanyamuryango bongeye kungirira ikizere cyo kubayobora muri iyi myaka ine iri imbere. Gusa ni n’inshingano zikomeye kuko baba ...
Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda

Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda

Imikino
Kuva ku wa kane ku itariki ya 23 kugeza ku wa gatandatu ku ya 25 Ugushyingo 2023, mu Rwanda harimo kubera irushanwa ryo koga rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka 3 muri Afurika ‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023’. Iri rushanwa ririmo kubera muri Gahanga Recretion Centre mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu bihugu 10 ari byo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzania, Afurika y’Epfo na Eswatini. Abakinnyi baserutse bose hamwe ni 261 barimo 60 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Aba bakinnyi bose bacumbitse muri Hotel La Palisse i Nyamata. Abakinnyi barimo guhatana mu buryo bune butandukanye bwo koga ari bwo Free style, Backstroke, Breaststroke, na Butterfly and Relay. Intera basiganw...
Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ayandi
Urubuto rw’avoka ruri mu kiciro k’ibiribwa birimo ibinyamavuta. Hari abashobora gukeka ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri; abahanga mu by’ubuzima n’imirire ariko bemeza ko avocat ari ingenzi bakanerekana ibyiza 10 byayo. 1.Avoka yifitemo ubushobozi bwo kurwanya cancer y’imyanga ndangagitsina ku bagabo Iki kiribwa gituma abakunda kugifata kenshi badahura n’ibyago byo gufatwa na cancer ya prostate kandi avoka ikaba yatuma iyi ndwara mu gihe yagaragaye idakwirakwira mu bindi bice by’umubiri. 2.Irwanya cancer yo mu kanwa Avoka yifitemo intungamubiri zishobora kwerekana ibice byo mu kanwa bishobora kwibasirwa na cancer zikaba zakingira ayo makuba hakiri kare. 3.Ifite ubushobozi bwo gukumira cancer yo mu ibere Ubushakashatsi bwerekanye ko avoka ki...