Mu mikino ya kamarampaka y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) irimo kubera mu Rwanda, amakipe ane agomba gukina kimwe cya kabiri k’irangiza yamenyekanye ku wa gatandatu no ku cyumweru ku matariki 20 na 21 Gicurasi 2023.
Ikipe yabimburiye izindi gukatisha itike ya kimwe cya kabiri k’irangiza ni Stade Malien yo muri Mali yasezereye Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere wa kimwe cya kane k’irangiza. Yayitsinze amanota 78 kuri 69. Uyu mukino wari watangiye i saa kumi z’umugoroba ku wa gatandatu mu nzu y’imikino ya Kigali Arena i Remera.

Al Ahly yo mu Misiri na yo yabonye uburenganzira bwo gukina demi finale ku wa gatandatu nyuma yo gutsinda ikipe ya REG Basketball Club yari ihagarariye u Rwanda amanota 94 kuri 77. Uyu mukino na wo wabaye ku wa gatandatu ukaba waratangiye i saa moya n’igice z’ijoro.

Ku cyumweru na bwo andi makipe abiri yatsindiye kwinjira muri kimwe cya kabiri k’irangiza cya BAL 2023. AS Douanes yo muri Senegali yasezereye Ferroviario da Beira yo muri Mozambike iyitsinze amanota 97 kuri 73. Uyu mukino wari watangiye i saa kumi z’umugoroba.

Mu mukino watangiye i saa moya n’igice z’ijoro ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yakuyemo mu buryo bugoranye Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari iyitsinze amanota 88 kuri 84.

Imikino ya kimwe cya kabiri k’irangiza iteganyijwe ku wa gatatu ku itariki ya 24 Gicurasi 2023. Guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba, ikipe ya Petro de Luanda izahura na AS Douanes na ho Al Ahly ikazakina na Stade Malien mu mukino uzatangira i saa mbiri n’igice z’ijoro.
Jean Claude MUNYANDINDA