Saturday, April 27
Shadow

BAL 2024: Gusezererwa kwa Dynamo Basketball Club byongereye amahirwe ya playoffs ku yandi makipe

Mu itsinda rya Kalahari ry’irushanwa rya Basketball Africa League 2024, ikipe ya Dynamo Basketball Club yo mu Burundi yakuwemo bitewe n’uko yanze kubahiriza amategeko y’urushanwa. Gukurwamo kwayo ni ibyago bya bamwe bikaba inyungu ku bandi kuko hari amahirwe yo gukina kamarampaka yiyongereye ku rugero runaka ku makipe yo mu matsinda ataratangira gukina.

Mu mikino irimo kubera muri Sunbet Arena mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo Dynamo Basketball Club yanze gukina yambaye imyenda yanditseho umuterankunga w’imena wa BAL ari we Visit Rwanda. Mu mukino wayihuje na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 abakinnyi b’iyi kipe bakinnye bapfutse amagambo ya Visit Rwanda yari yanditse ku nda ku masengeri yabo. Muri uwo mukino Dynamo Basketball Club yatsinze Cape Town Tigers amanota 86 kuri 73. Ku munsi wakurikiyeho Dynamo Basketball Club yagombaga guhura na Faith Union Sports (FUS) Rabat yo muri Maroke ariko Dynamo Basketball Club yatewe mpaga kuko yari yanze kwisubiraho ngo yambare imyenda yanditseho umuterankunga. Byarangiye iyi kipe yari ihagarariye u Burundi mu irushanwa rya BAL 2024 isezerewe burundu.

Muri iri tsinda rya Kalahari hasigayemo amakipe atatu yonyine ari yo Petro de Luanda yo muri Angola, FUS Rabat yo muri Maroke na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo. Kugeza ubu n’ubwo hasigaye imikino ibiri kugira ngo imikino yo muri iri tsinda irangire, ikipe ya FUS Rabat ni yo iri ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Petro de Luanda. Kuba Cape Town Tigers imaze gutsindwa imikino yayo yose, biraca amarenga ko ishobora kuzarangiza ku mwanya wa nyuma ikabura amahirwe yo kuzakomeza mu mikino ya kamarampaka (playoffs) izabera i Kigali mu Rwanda. Ibi bisobanuye ko hari amahirwe menshi y’uko muri iri tsinda rya Kalahari hazazamuka amakipe abiri yonyine ari yo FUS Rabat na Petro de Luanda. Kubera ko playoffs zizitabirwa n’amakipe umunani, bisobanuye ko amakipe azaboneka mu myanya itatu ya mbere mu matsinda abiri asigaye ari yo itsinda rya Nili n’itsinda rya Sahara azahita abona amahirwe yo kuzaseruka i Kigali muri kamarampaka muri Gicurasi 2024.

Itsinda rya Nili rigizwe na Al Ahly yo mu Misiri, Al Ahly Benghazi yo muri Libiya, City Oilers yo muri Uganda na Bangui Sporting Club yo muri Repubulika ya Santarafurika. Iyi mikino izabera i Kayiro mu Misiri muri Mata 2024. Amakipe yo mu itsinda rya Sahara ni AS Douanes yo muri Senegali, APR Basketball Club yo mu Rwanda, US Monastir yo muri Tuniziya na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya. Iri tsinda rizakinira i Dakari muri Senegali muri Gicurasi 2024.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *