Saturday, May 18
Shadow

BAL 2024: Hazaba impinduka zikomeye harimo n’ubwiyongere bw’imikino

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa League bumaze gutangaza gahunda y’uko rizagenda ku nshuro yaryo ya kane. Hazaba impinduka zikomeye ugereranyije n’uko ryagenze mu myaka itatu ishize.

Impinduka ya mbere ni ukwiyongera kw’imikino. Guhera mu byiciro bya za conferences kugeza ku mikino ya kamparampaka, umukino wa nyuma ndetse n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, imikino yose hamwe izakinwa ni 48 mu gihe muri BAL iheruka hakinwe imikino 38.

Ikindi kintu gishya ni ukwiyongera kwa za conferences. Muri BAL ya 2022 n’iya 2023, hariho conferences ibyiri (Sahara yakiniwe muri Senegali na Nili yabereye mu Misiri) ariko kuri iyi nshuro ya BAL 2024 haziyongeraho na Conference ya Kalahari izakinirwa muri Afurika y’Epfo. Buri conference izaba igizwe n’amakipe 4 kuko amakipe yose hamwe azaseruka ari 12.

Conference ya Kalahari izaba muri Werurwe 2024 ikazakurikirwa na conference ya Nili izakinirwa mu Misiri muri Mata 2024 na ho conference ya Sahara ikazabera muri Senegali muri Gicurasi 2024.

Mu mikino ya conference buri kipe izajya ihura n’indi inshuro ebyiri, bisobanuye ko imikino yose hamwe izaba ari 12 muri buri conference ni ukuvuga imikino 36 muri za conference zose uko ari eshatu. Amakipe abiri ya mbere muri conference uko ari eshatu azahita abona itike iyerekeza mu Rwanda mu kiciro gikurikiraho. Ayo makipe atandatu azongerwaho andi abiri azaba yabaye aya gatatu mu matsinda ya conference ariko afite amanota meza.

Ayo makipe 8 ni yo azaseruka i Kigali mu Rwanda muri Gicurasi na Kamena 2024 mu irushanwa rizatangirira ku gutondeka amakipe 4 ya nyuma mbere y’uko hatangira kamarampaka nyirizina. Nyuma y’imikino ine izahuza amakipe 4 ku 8 hazahita habaho tombola igaraga uko playoffs zizaba zimeze. Muri izi playoffs ikipe iri imbere mu manota izajya itombora ikipe iri hasi. Hazakina  imikino ine yo gukuranamo ya kimwe cya kane k’irangiza hanyuma hakurikireho umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma.

Irushanwa rya Basketball Africa League 2024 rizaba ari irya 4 rya BAL. Ryatangiye mu mwaka wa 2021 ubwo ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya yatwaraga igikombe. Muri 2022 igikombe cyatashye mu ikipe ya Zamalek yo mu Misiri hanyuma mu mwaka ushize wa 2023 Al Ahly yo mu Misiri iba ari yo igitwara. Muri izo nshuro eshatu zose, imikino ya nyuma yabereye mu Rwanda muri BK Arena i Remera ari na ho hazabera kamarampaka za BAL 2024.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *