Friday, April 26
Shadow

Basketball: REG mu bagabo no mu bagore zirasatira igikombe

Ku cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2022 muri BK Arena i Remera habaye imikino ya gatatu ya playoffs za nyuma muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda hanyuma amakipe ya REG Basketball Club mu bagore no mu bagabo yegukana intsinzi.

Mu kiciro cy’amakipe yabagore ikipe ya REG Basketball Club yatsinze APR Basketball Club ku buryo budasubirwaho amanota 71 kuri 44 bityo yuzuza intsinzi ebyiri kuri imwe ya APR. Mu mukino wa mbere REG Basketball Club yari yatsinze APR Basketball Club amanota 60 kuri 57 na ho APR Basketball Club itsinda umukino wa kabiri ku manota 65 kuri 58.

Mu bagore REG imaze gutsinda APR inshuro 2 kuri 1

Mu bagabo ikipe ya REG basketball yongeye kurusha Patriotes Basketball Club iyitsinda amanota 82 kuri 75. Amanota y’intsinzi abasore nka Thomas Cleveland, Adonis Filer na bagenzi babo bayabonye mu gace (quart- temps) ka kane. Mu mukino wa mbere wa kamarampaka za nyuma Patriotes Basketball Club yatsinze REG Basketball Club amanota 75 kuri 70 hanyuma mu mukino wa kabiri REG itsinda 79 kuri 70.

Adonis Filer ni umwe mu bakinnyi bahetse REG Basketball Club

Ku wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022 hazaba umukino wa kane mu mikino itanu iteganyijwe muri izi playoffs za nyuma. REG Basketball Club mu bagabo no mu bagore zifite amahirwe yo guhita zegukana igikombe cy’uyu mwaka ariko biranashoboka ko APR Basketball Club mu bagore na Patriotes Basketball Club zakwikamata zigatsinda umukino wo ku wa gatatu hanyuma abantu bakazategereza umukino wa gatanu kugira ngo bamenye aho ibikombe bizerekeza.

Minisitiri wa Sport Mimosa Munyangaju yitabiriye iyi mikino ari kumwe n’umugabo we Eric Barahira

Ikipe izatwara igikombe cya shampiyona mu kiciro cy’amakipe y’abagabo izaba ibonye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ry’umwaka wa 2023.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *