Wednesday, March 19
Shadow

Imikino

APR Basketball Club yatsinze umukino wayo wa kabiri muri playoffs.

APR Basketball Club yatsinze umukino wayo wa kabiri muri playoffs.

Imikino
Ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, ikipe y’APR Basketball Club yahuye na Patriotes Basketball Club mu mukino wa gatatu wa kamarampaka za nyuma mu guhatanira igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu kiciro cya mbere ku makipe y’abagabo. Uyu mukino warangiye APR Basketball Club yongeye gusubira Patriotes Basketball iyitsinda amanota 67 kuri 53. Mu gice kinini cy’umukino ikipe y’abasirikare b’u Rwanda ni yo yakunze kuza imbere. Iyi ni intsinzi ya kabiri yikurikiranya kuri APR Basketball club kuko n’umukino wa kabiri wabaye ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024 na bwo yari yatsinze Patriotes Basketball Club. Gutsinda umukino wa kabiri mu mikino irindwi iteganyijwe muri izi kamarampaka byongereye Jean Jacues Wilson Nshobozwabyosenumukiza na bagenzi be ikizere cyo kugera ku gikomb...
Ruracyageretse hagati ya Patriotes Basketball Clun n’APR Basketball Club

Ruracyageretse hagati ya Patriotes Basketball Clun n’APR Basketball Club

Imikino
Ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024 mu nzu y’imikino ya BK Arena i Remera, ikipe y’APR Basketball Club yatsinze Patriotes Basketball Club mu mukino wa kabiri wa finales za kamarampaka z’igikombe cya shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda mu kiciro cya mbere mu makipe y’abagabo. Uyu mukino warangiye ikipe y’abasirikare b’u Rwanda ifite amanota 101 kuri 93 ya Patriotes Basketball Club. APR Basketball Club yakunze kuyobora mu duce tubiri tubanza ariko Patriotes Basketball Club iza kuyihindukirana ku buryo uduce tune tw’umukino twarangiye impande zombi zinganya amanota 86 kuri 86. Hitabajwe iminota 5 y’inyongera hanyuma APR Basketball Club igarukana imbaraga itsinda umukino ku manota 101 kuri 93. Ku mikino 7 igomba gukinwa muri kamarampaka za nyuma, hamaze gukinwa imikino 2. Patr...
Se wa Erling Haaland yamubwiye ibanga ryo kurushaho kugira imbaraga

Se wa Erling Haaland yamubwiye ibanga ryo kurushaho kugira imbaraga

Ayandi, Imikino
Umukinnyi usatira izamu mu ikipe ya Manchester City yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yahishuye ko iyo ari mu biruhuko, papa we Alf Inge Haaland amusaba gukora imirimo y’amaboko kugira ngo akomeze kugira imbaraga kandi ari no mu kazi. Uyu musore w’Umunyanoruveji w’imyaka 24 atangaza ko akenshi iyo ari mu biruhuko nyuma y’umwaka w’imikino akunda kuba ari iwabo ku ivuko. Se umubyara aramubwira ati “ni byo ndabizi ko uri mu biruhuko ariko kuruhuka si ukwicara! Fata ibikoresho uze tujyane mu ishyamba gutema ibiti”. Erling Haaland asobanura ko ako kazi yemera akagakora n’ubwo kavunanye ariko kandi ngo nta yandi mahitamo aba afite kuko ntiyasuzugura papa we. Yongeraho ko nyuma y’uwo murimo wo gutema ibiti ajya kureba aho yagabanyiriza ayo mavunane agahita yerekeza mu nzu z’utubyinir...
N’ubwo Amavubi yanganyije na Nijeriya, aracyafite akazi gakomeye ko kubona itike ya CAN 2025

N’ubwo Amavubi yanganyije na Nijeriya, aracyafite akazi gakomeye ko kubona itike ya CAN 2025

Imikino
Mu mukino wa kabiri wo mu matsinda mu guhatanira itike yo kuzajya mu kiciro cya nyuma k’irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu (CAN 2025), u Rwanda rwaguye miswi na Nijeriya kuri Sitade Amahoro i Remera ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024. Ni ubwo hari abantu benshi bashimye uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitwaye, haracyasabwa byinshi kugira ngo Amavubi yizere kuzaboneka mu mu makipe abiri azakomeza. Ku wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 u Rwanda rwari rwahuye na Libiya mu mukino wa mbere wo muri iri tsinda rya D. Uyu mukino wabereye i Tripoli muri Libiya warangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe. Nijeriya yatsinze Benin ibitego bitatu ku busa. Ku munsi wa kabiri muri iri tsinda u Rwanda rwanganyije na Nijeriya ubusa ku busa kuri Sitade Amahoro i Remera, bamwe mu bakunzi b’...
APR Basketball Club na Patriotes Basketball Club ni zo zizahura mu kiciro cya nyuma cya kamarampaka.

APR Basketball Club na Patriotes Basketball Club ni zo zizahura mu kiciro cya nyuma cya kamarampaka.

Imikino
Ku wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 mu Sitade Ntoya y’i Remera habereye  imikino y’umunsi wa gatatu w’imikino ya kimwe cya kabiri k’irangiza muri kamarampaka yo guhatanira igikombe cya shampiyona ya Basketball mu kiciro cya mbere mu bagabo. Iyi mikino yasize APR Baskeball Club na Patriotes Basketball Club zitsindiye kuzakina imikino ya nyuma. Mu mukino wabanje, ikipe ya Patriotes Basketball Club, nk’uko byari byitezwe na benshi, yatsinze Kepler Basketball Club amanota 89 kuri 66. Iyi yari intsinzi ya gatatu ya Patriotes kuri Kepler bityo umutoza Henry Mwinuka n’abasore be bahita bakatisha itike yo gukina kamarampaka za nyuma. Umukino wakurikiyeho wari ishiraniro hagati y’APR Basketball Club na REG Basketball Club. APR Basketball Club yari yatsinze imikino ibiri ibanza, REG Basket...
CAN 2025: Amavubi yatangiye anganya na Libiya

CAN 2025: Amavubi yatangiye anganya na Libiya

Imikino
Ku wa gatatu tariki 4 Nzeri 2024 ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yaguye miswi n’ikipe y’igihugu ya Libiya mu mukino wa mbere w’amajonjora mu matsinda mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzitabira Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu cya 2025. Muri uyu mukino wabereye kuri sitade yitiriwe itariki ya 11 Kamena i Tripoli muri Libiya amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe bityo buri kipe itahana inota rimwe ry’umukino w’umunsi wa mbere. Libiya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 16 ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dhawi nyuma y’umupira wari utakajwe na Kévin Muhire hanyuma Djihad Bizimana, Fitina Ombolenga na Ange Mutsinzi bananirwa guhagarika umukinnyi wa Libiya kugeza ubwo yarekuye umuzinga w’ishoti mu izamu rya Fiacre Ntwari. Amavubi y’u Rwanda yishyuye icyo...
Patriotes Basketball Club na APR Basketball Club zishobora gucakirana mu mikino ya nyuma ya kamarampaka

Patriotes Basketball Club na APR Basketball Club zishobora gucakirana mu mikino ya nyuma ya kamarampaka

Imikino
Muri shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball mu kiciro cya mbere mu Rwanda ku makipe y’abagabo iri hafi kugera ku musozo, amakipe ya Patriotes Basketball Club n’APR Basketball Club yiyongereye amahirwe yo kugera ku mikino ya final ya playoffs mu mikino yabaye ku cyumweru tariki 1 Nzeri 2024. Kuri uwo munsi mu masaha y’umugoroba habaye imikino ibiri y’umunsi wa kabiri wa kamarampaka muri kimwe cya kabiri k’irangiza. Ikipe y’APR Basketball Club yatsinze REG Basketball Club amanota 65 kuri 60, iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda ihita itera indi ntambwe yerekeza mu mikino ya nyuma kuko no ku wa gatanu yari yatsinze REG Basketball Club mu mukino wa mbere. Ikipe ya Patriotes Basketball Club yanyagiye Kepler Basketball Club amanota 107 kuri 68 na yo yiyongerera amahirwe yo kwinji...
Nta gakuru ka Claudine Bazubagira waburiwe irengero mu mikino paralempike

Nta gakuru ka Claudine Bazubagira waburiwe irengero mu mikino paralempike

Imikino
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya sitting volleyball mu kiciro cy’abagore Claudine Bazubagira yaburiye mu Bufaransa aho iyi kipe yitabiriye imikino mpuzamahanga y’abafite ubumuga. Iyi kipe imaze gukina imikino ibiri mu itsinda ryayo idafite uyu mukinnyi kuko kuva mu cyumweru gishize nta wongeye kumuca iryera. Inkuru y’ibura ry’uyu Munyarwandakazi w’imyaka 44 ikimara kumenyekana, inzego z’umutekano zo mu Bufaransa zatangiye kumushakisha ariko kugeza n’ubu ntabwo araboneka. Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na yo yinjiye muri iki kibazo mu rwego rwo kugerageza kumenya irengero ry’uyu mukinnyi. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda Jean Baptiste Murema yabanje guhakana aya makuru arebana n’ibura rya Bazubagira ariko nyuma yaje kwemeza ko ari impam...
APR FC yarakomeje, Police FC irasezererwa

APR FC yarakomeje, Police FC irasezererwa

Imikino
Mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika mu mupira w’amaguru, ikipe y’APR FC  yasezereye AZAM FC yo muri Tanzaniya na ho Police FC ikurwamo na CS Constantine yo muri Alijeriya. Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika ku makipe yabaye aya mbere iwayo, APR FC yari ifite akazi katoroshye kuko yagombaga kwishyura igitego kimwe ku busa yari yaratsinzwe na AZAM FC i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe y’abasirikare b’u Rwanda yerekanye umukino usukuye. Mu gice cya mbere cy’umukino, AZAM FC yahisemo kurinda izamu ryayo itekereza ko impamba y’igitego kimwe yari ihagije. Iyo mpamba yaje guhinduka iyanga kuko APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Jean Bosco Ru...
Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryamuritse ibyagezweho muri manda irangiye

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryamuritse ibyagezweho muri manda irangiye

Imikino
Ku wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024 Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Pamela Girimbabazi Rugabira yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba siporo. Iki kiganiro cyabereye kuri Hotel Olympique ku Kimironko kitabiriwe n’abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru byandika, radiyo na televiziyo. Kibanze ku bikorwa byaranze manda y’imyaka ine ishize (2020-2024), ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu myaka iri imbere. Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, bahabwa ibisubizo ndetse na bo bajya inama ku cyakorwa hagamijwe iterambere ry’umukino wo koga. Bimwe mu by’ingenzi byagezweho muri iyi manda irangiye, harimo kuba u Rwanda rwarakiriye Irushanwa ry’Akarere ka Gatatu k’Umukino wo Koga ryakinwe mu Gushyingo 2023. Hari kandi kuba umukinnyi mpu...