APR Basketball Club igiye kumara iminsi 10 muri Qatar
Ku wa mbere ku itariki ya 19 Gashyantare 2024, ikipe y’APR Basketball Club izerekeza muri Qatar mu rwego rwo gukomeza kwitegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2024).
Iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda irateganya kumara iminsi 10 muri icyo gihugu aho izakina imikino 5 ya gicuti mu rwego rwo kwipima. APR Basketball Club imaze iminsi yarongeyemo amaraso mashya harimo abanyamahanga bafite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo Zion Styles, Michael Dixon na Dario Nathan Henry Hunt. Aba baza biyongera ku bandi bakinnyi beza iyi kipe isanganwe nka Adonis Filer na Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza.
Umunyamabanga mukuru w’ikipe y’APR Basketball Club Eric Kalisa Salongo yatangarije Mukerarugendo.rw ko intego bihaye ari ukugera ku mukino wa nyuma (finale) wa...