Wednesday, March 19
Shadow

Hashyizweho itegeko ribuza gukata ibiti byo ku bipangu

Mu Bufaransa, Ihuriro Rigamije Kurengera Inyoni ku bufatanye n’Ikigo cy’Ikihugu Kibungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima bamaze gufata umwanzuro wo kubuza abantu gukata ibiti byo ku nzitiro z’ibipangu by’amazu yabo.

Iryo tegeko, nk’uko bigaragazwa na LPO (Ligue pour la Protection des Oiseaux) na OFB (Office Français de la Biodiversité) rizubahirizwa kuva ku itariki 16 Werurwe kugeza ku ya 15 Kanama 2025. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mon Jardin, Ma Maison, aya mabwiriza yo kuraza amashami n’amababi b’ibiti bikikije ingo yashyizweho mu rwego rwo kurengera amoko atandukanye y’inyoni kuko yari ari mu kaga gakomeye gaterwa n’uko zari zisigaye zibura aho zitura. Ibyari byazo bysenywaga n’abakora isuku mu busitani.

Abafashe uyu mwanzuro bafite ikizere ko nyuma y’amezi atanu, ibintu bizaba byongeye gusubira mu buryo ndetse n’umubare w’inyoni ukazaba warongeye gutangira kwiyongera bitewe no kororoka. Icyo gihe ni bwo abaturage bazakomorerwa, bakongera guhabwa uruhushya rwo gukata ibiti byo ku bipangu byabo. Abatazubahiriza aya mabwiriza mashya bazafatirwa ibihano birimo no gucibwa amande.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *