Ku wa mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, hatangajwe ibiciro bishya byo gusura ingagi muri uyu mwaka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rivuga ko Abanyarwanda n’abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’U Burasirazuba bazajya bishyura Amadolari 200 y’Amerika kugira ngo bashobore gusura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga. Aba bazajya basabwa kwerekana indangamuntu, pasiporo cyangwa ikemezo cy’amavuko.
Abandi Banyafurika cyangwa abatuye mu bihugu bisigaye byo kuri uyu mugabane bazishyira Amadolari 500 y’Amerika. Abo muri iki kiciro bazajya basabwa indangamuntu, pasiporo, ikarita y’umudipolomate cyangwa visa imara nibura amezi ane.

RDB isobanura ko iri gabanywa ry’ibiciro ku bifuza gusura ingagi zo mu Rwanda riri mu mugambi wo kurushaho gutera umwete Abanyarwanda n’abantu bo mu karere u Rwanda ruherereyemo wo kugira ubushake bwo gusura izi nyamaswa zifite uruhare rukomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda.
Ibi biciro bishya bizagenderwaho muri uyu mwaka wa 2026 usibye mu gihe kiri hagati ya Kamena n’Ukwakira. Muri icyo gihe, igiciro cyo gusura ingagi kizaba ari Amadolari 1,500 y’Amerika.
Jean Claude MUNYANDINDA
