Monday, May 6
Shadow

Ibihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo (UNWTO) ryakoze icyegeranyo cy’uko ubukerarugendo bwifashe mu bihugu by’isi (World Tourism Barometer 2023). Nk’uko byatangajwe na UNWTO, ngo miliyoni 207 z’abakerarugendo mpuzamahanga bazengurutse isi mu 2022; kandi hagati ya Mutarama na Nyakanga 2023, ba mukerarugendo miliyoni 700 bakoze ingendo mpuzamahanga, 43% ugereranije no mu mezi amwe ya 2022. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo.

  1. Ubufaransa

Ubufaransa nicyo gihugu cya mbere gisurwa cyane ku isi gifite abashyitsi  babarirwa muri miliyoni 48.4. Umurwa mukuru wacyo, Paris, niwo mujyi wa kabiri usurwa cyane ku isi. Ubufaransa buzwi nk’igihugu gifite inyubako zitangaje ndetse n’ imitekere y’ibyo kurya bifite uburyohe buhebuje.

 

Nusura Ubufaransa uzanezezwa cyane n’amahumbezi yaho aho uzaba wicaye ku ibaraza  wisomera agakawa, urya no ku migati myiza yo mu bwoko bwa croissant. Ntuzibagirwe kandi kugera mu mashyamba ya Corsica ngo wumve akayaga kaho. Uramenye utazataha udasuye ahandi hantu nyaburanga hihariye mu gukurura ba mukerarugendo nko ku Munara wa Eiffel, Ingoro ya Versailles, Amashyuza y’uruzi rw’ Ubufaransa, Imisozi ya Chamonix na St-Michel ndetse n’ Ikiraro cya Paris.

  1. Mexique

Mexique ni yo iri ku mwanya wa 2 mu bihugu bisurwa cyane ku isi n’abashyitsi bagera kuri miliyoni 40. Abaturage baho bagira urugwiro kandi baterwa ishema n’igihugu cyabo gitatswe n’inyubako z’agatangaza zubatswe mu bihe byo hambere. Muri izo twavuga nk’iminara ya Teotihuacan n’ insengero z’ Abamaya.

Nuhagera uzasusurutswa n’abahanzi bw’imbyino gakondo bakwiriye hose hirya no hino ku mihanda. Nutiririmuka gato uvuye mu mujyi, uzasanganirwa n’urusobe rw’ amashyamba y’inzitane, ibirunga, ubutayu n’inyanja ngari. Nta gushidikanya ko uzanyurwa no gutondagira imisozi ya Oaxaca cyangwa kwibira mu masumo ya Karayibe. Mbere yo gutaha uzasabe bagutembereze icyambu cya Tulum, icyanya cya Cabo Pulmo, amatongo ya Palenque, iminara ya Teotihuacan, umudugudu wa Palacio de Bellas Artes, n’ibisigaratongo bya Edzna.

  1. Espanye

Ibyiza Nyaburanga bya Espagne biyishyira ku mwanya wa 3 w’ibihugu bisurwa cyane ku isi n’abashyitsi babarirwa kuri miliyoni 31.2. Mu nzira nyabagendwa uva i Barcelona werekeza mu murwa mukuru Madrid, ibyiza nyaburanga ntibihwema kunyura imbere y’amaso yawe nk’ureba film.

Uzatangira wirebera umurwa Gothique wa Barcelona, hanyuma wihere amaso imirimo y’ubushakashatsi bwa Gaudi, mbere yo guhaguruka werekeza ku Ngoro itangaje Alhambra muri Granada, cyangwa ku nzu mberabyombi za Flamenco i Seville.

Hariho kandi imigi ya Bilbao na San Sebastian mu majyaruguru, yiteguye kukwicira isari bakugaburira pinxtos ziryoshye byabuze urugero. Uzasure n’ imisozi ya Picos de Europa, ubutaka butwikirije urubura bwa Siyera Nevada n’umwaro wa Menorca. Uzagere kandi kuri Kiliziya ya La Familia Sagrada, mu Byanya bya Park Guell na El Retiro, Ku Nzu ndangamurage ya Guggenheim, ku Musigiti wa Alcazar no ku Nkombe za Mallorca.

  1. Turukiye

Turukiye ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa 4 mu bihugu bisurwa cyane ku isi n’abashyitsi bagera kuri miliyoni 29.9.

Ibitare bishashe, ibiyaga bishashagirana, ibiti by’imyelayo, imisozi ya Kacker, imyaro ya Patara Beach, n’ikiyaga cya Egirdir ni hamwe  mu hantu nyaburanga hatuma Turukiye iba kimwe mu bihugu bisurwa cyane ku isi. Hari kandi Ingoro ya Topkapi, Imisigiti ya Suleymaniya na Aya Sofya, amatongo ya Bergama Acropolis, Ubuvumo bwo mu Ijuru n’Ikuzimu na Parike y’igihugu ya Nemrut Dagi. Ubuhanga bw’abanyaturukiya mu guteka bugaragara mu gihugu hose. Kebab nziza cyane, imboga zitetswe mu mavuta hamwe na baklava bituma  ibiryo byaho bigoye guhaho n’umwana.

  1. Ubutaliyani:

Iyo bavuze Ubutaliyani, igihugu cya 5 gisurwa cyane ku isi n’ abashyitsi miliyoni 26.9; uhita utekereza ubuhanga buhanitse mu bugeni n’ubuhanzi nk’ ububiko bwa Byzantine, ibishushanyo bya Padua n’ibihangano bya Da Vinci.

Uzahasanga kandi ibimenyetso ndangamurage bitari mbarwa nk’ ibisigisigi by’ubwami bw’abami bwa Roma n’ ibisigaratongo by’ahahoze inyubako z’ubutegetsi n’iz’ amadini. Usibye ibisobanuro nyabyo byo kwambara no kuberwa uzabonera mu Butaliyani kubera inganda z’imyenda n’inkweto zakataje; uzananezezwa cyane n’uburyohe bwa pizza, oyster na ricotta biteguranye ubuhanga buhambaye, hanyuma urenzeho vino nziza yenzwe n’ababizi.

Mbere yo guhindukira uzahitire ku Ihuriro ry’Abaroma uharebe. Uzanasure inzengero za Tuscany, Amatongo ya Pompeii, Inkombe ya Amalfi, na Bazilika ya Mutagatifu Petero.

  1. Leta Zunze Ubumwe zAmerika

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva kera ni ahantu nyaburanga hasurwa kubera ubwiza bwaho. Cyakira abakerarugendo babariirwa muri miliyoni 22.1.

Ingoro y’Ubwami bwa Amerika, imiturirwa ikabakaba ijuru, uruhurirane rw’imico itandukanye mu mijyi ya New York, Los Angeles, Las Vegas, Chicago, na Boston, inteko zinyuranye kandi zifite uburyohe bwihariye, injyana z’imiziki myiza ku myaro ya Austin na Portland, imbaraga z’imivumba y’inyanja ku nkombe za Miami ni bimwe mu bizagususurutsa ku kirengarenga cy’izuba cyangwa ijoro rijigije. Nubona akanya kandi uzanyarukire mu cyanya cya Yellowstone no ku bibumbano bya Arizona; ugende wafunguye radio wiyumvira indirimbo ziryoheye amatwi zo mu njyana ya jazz, country, hip-hop, rock na pop.

  1. Ubugereki

Ubugereki ni igicumbi cy’ibirango by’ingoma z’ubwami bw’abami bo hambere ku buryo ubu habaye ikibanza gikomye cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

Iki gihugu cyakira abashyitsi miliyoni 14.7, kandi buri wese ugezeyo akomeza kugira akanyamuneza ku maso n’ akamwemwe ku munwa kubera urugwiro yakiranwa. Mu mabanga y’ uruhererekane rw’imisozi miremire, uzasanga ba mukerarugendo b’imihanda yose bagandagaje ku myaro ya Mykonos itatswe n’amabuye ateye amabengeza. Niwicuma gato uzaba witegeye inyanja ya Santorini igwiriyemo ibirwa amagana, buri cyose cyihariye uburanga burangaza.

Nk’igihugu gicumbikiye umuco n’amateka, mu Bugereki uzahasanga amatongo ndangamateka utabara. Uko biri kose ntuzasibe kugera i Atene ngo witegereze ingoro ndangamurage za Acropolis. Uzasure kandi insengero za Phaistos na Poseidon na Parthenon, Monasteri za Meteora, Ingoro ya Knossos n’ inzu ndangamurage ya Delphi.

  1. Otirishiya

Otirishiya ni igihugu gifite amateka n’umuco bikungahaye, kikaba icya 8 gisurwa cyane ku isi n’abashyitsi miliyoni 12.7. Numanuka impinga z’imisozi miremire ya Alpine itwikiriwe n’urubura  werekeza ku nyubako ziteye amabengeza za Baroque, uzibonera ko Otirishiya ari amahitamo meza y’ ahantu ho kuruhukira.

Nta gushidijkannya ko uzashimishwa n’amafunguro gakondo ya Wiener Schnitzel na Apfelstrudel. Uzibuke gushakisha umujyi w’amateka ya kera wa Vienne, aho uzasanganirwa n’indirimbo n’imbyino gakondo. Uzahite ufata urugendo werekeze ku mugezi utagira uko usa wa Danube. Uzibuke kandi gusura Ingoro ya Schönbrunn, Urubuga rwa Hohensalzburg, Katedrali ya Salzburg, Inyubako iri mu buvumo bwa Hallstatt, Katedrali ya Mutagatifu Sitefano ya Vienne n’Ingoro ya Belvedere.

  1. Ubudage  

Ku mwanya wa cyenda mu bihugu bisurwa cyane ku isi hari Ubudage bwakira abashyitsi miliyoni 11.7. Kubera amateka, Ubudage bushobora kwibukwa nk’ahantu h’amakuba ateye ubwoba, ariko kandi ni na ho havuka abcurabwenge b’ibihangange, abahimbyi bamamaye ndetse n’abahanga batangije impinduka zagejeje ku bihe bigezweho.

Witegereje amavugururwa mu bwubatsi yatangijwe na Frank Gehry na Daniel Libeskind, ukareba ingoro ndangamurage z’ibitabashwa, ndetse n’inganda z’imodoka zifite amazina ukomeye, uhita wibonera ibimenyetso by’umurava ntagereranywa winjiye mu muco w’Abadage. Uzarenze amaso inyubako zikabakaba ku ijuru mu mijyi ya Berlin, Munich, na Hamburg kugirango urebe ibibaya bitamirije amashyamba y’inzabibu nini kugera mu misozi miremire ya Alp. Uzasure kandi Ingoro Ndangamurage za Pergamon, Schloss Neuschwanstein, Zwinger na Kolner Dom.

  1. Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu

Rmira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ni igihugu gikataje mu gukurura ba mu mukerarugendo kubera ubuzima bwaho buhebuje, imyubakire idasanzwe ndetse n’ahantu nyaburanga hanyuranye. Hamwe na miliyoni 11.5 za ba mukerarugendo, UAE ni cyo gihugu cya 10 gisurwa cyane ku isi.

Nugera i Dubai uzaba ufite amahitamo menshi y’aho gutemberera, nk’ umuturirwa wa mbere muremure ku isi wa Burj Khalifa n’imisigiti ya Jumeirah na Bastakiya. Uzakomeze urugendo rwawe werekeze i Abu Dhabi kugira ngo wirebere icyanya cya Ferrari World n’Umusigiti wa Sheikh Zayed. Nukenera guhaha uzagane muri Abu Dhabi Mall, uzahasanga ibicuruzwa byose bigezweho ku isi. Icya nyuma utazibagirwa gushirira amatsiko ni umuco wa Emirati urangwa n’ ibirori ndangamuco bidacutsa n’amasoko yubukorikori bw’ibihangano gakondo.

Jean Bosco MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *