Saturday, December 14
Shadow

Inama 5 zifasha ba mukerarugendo kwitegereza inyamaswa

Kureba inyamaswa ntabwo byorohera ba mukerarugendo bajya kuzisura. Kugira ngo umenye aho inyamaswa ziherereye, ushobore kuzegera ntiziguhunge bisaba ubwitonzi. Hari inama eshanu zishobora kubigufashamo.

Guceceka no kwihisha

Ikintu k’ibanze gisabwa abashaka kureba inyamaswa ni uguceceka. Ikindi ugomba kwitwararrika ni ukugenda buhoro ureba aho ukandagiza ibirenge kugira ngo amababi yumye y’ibiti adateza urusaku. Kuri ibi hiyongeraho no kwirinda kwitera imibavu ishobora guhumurira inyamaswa bikaba byatuma zikwikanga.

Kwisanisha n’ibiti n’ibyatsi

Si ngombwa kwambara imyenda y’amabara ashitura kuko ayo mabara yatuma inyamaswa wifuza kureba zikubona ukiri kure zigahunga. Ni byiza kwambara imyenda ifite amabara ya kaki, icyatsi kibisi cyangwa imyenda isa n’ibiti n’ibyatsi biri mu gace karimo inyamaswa ushaka gusura. Irinde imikufi cyangwa ibindi bintu bishobora kugarura urumuri rw’izuba.

Kumenya amakuru arebana n’inyamaswa ushaka kureba

Mbere yo kujya gusura inyamaswa ni byiza kubanza gukora ubushakashatsi mu rwego rwo kumenya amakuru arebana na zo. Wakwifashisha ibitabo byabugenewe cyangwa interineti. Ayo makuru ni arebana n’imyitwarire y’inyamaswa, aho ziherereye, ibyo zirya, ingendo zazo n’ibindi. Urugero, nta cyo bimaze kujya gusura ibihunyira ku manywa kuko biboneka nijoro. Ku birebana n’inyamabere, igihe kiza cyo kuzisura nii mu gitondo cyangwa nimugoroba.

 

Kwihangana

Hari inyamaswa z’imbonekarimwe ku buryo hari ba mukerarugendo bajya kuzisura bagataha batagize amahirwe yo kuzibona. Izo nyamaswa zidakunze kugaragara mu buryo bworoshye ni nk’urutarangwe, ikirura, ingwe n’izindi. Bisaba ko mukerarugendo yihangana amasaha menshi kugira ngo inyamaswa yifuza kureba ashobore kuyibona.

Kubaha inyamaswa n’aho zituye

Aho tugiye hose dusabwa kubaha abo tuhasanze kandi tukubaha n’aho batuye. No ku nyamaswa ni kimwe. Dusabwa kwirinda kujugunya ibintu runaka mu byanya by’inyamaswa. Ikindi dutegetswe ni ukwirinda kubuza amahoro inyamaswa kugira ngo tutazishotora bikaba byagira ingaruka ingaruka mbi kuri twebwe no ku nyamaswa nyirizina.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *