Friday, April 26
Shadow

Jennifer Lopez yifotoje yambaye ubusa buri buri ngo yamamaze amavuta

Ku itariki ya 24 Nyakanga 2022 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 53 amaze avutse, umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe zAmerika Jennifer Lopez yifotoye nta kenda na kamwe yambaye mu rwego rwo kwamamaza amavuta yo kwisiga yitwa J Lo Body.

Uyu mugore uheruka gukora ubukwe ku nshuro ya kane ubwo yambikanaga impeta na Ben Affleck arusha imyaka 4, mu gihe akiri mu kwezi kwa buki yaboneyeho no guteza imbere ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Amavuta ya J Lo Body

Yahisemo kwifotoza yambaye ukuri ngo agaragaze ko amavuta mashya yamaze gushyirwa ku isoko atuma uruhu rwe rurushaho kunoga, umuntu uyisize agahorana itoto. Uyu muhanzi w’icyamamare avuga ko icyo gikorwa kitigeze gitera ikibazo icyo ari cyo cyose umugabo we baheruka kurushinga. Ati “Umugabo wanjye yabyakiriye neza. Nta kibazo na kimwe yabigizeho kuko mba ndi mu kazi. Ni kimwe mu bintu mukundira kuko aranyumva akanumva n’ibyo nkora”.

Ku myaka 53 kwifotoza yambaye ubusa kuri we ni ibisanzwe

Jennifer Lopez uzwi nka J Lo avuga ko ku myaka ye 53 yumva ari bwo atangiye ubuzima ndetse ko yiyumva nk’umwana muto. Kuri we ngo imyaka ashigaje yo kurya ubuzima ingana n’iyo amaze kandi ngo imbere hari ibyiza byinshi bimutegereje.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *