Thursday, January 22
Shadow

Kiliziya Gatolika y’u Rwanda irishimira intambwe mu bukirisitu

Ku wa gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025 kuri Sitade Amahoro i Remera habereye umuhango wo gusoza Yubile y’Impurirane muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Uyu muhango waranzwe n’umutambagiro w’Abihaye Imana, Igitambo cy’Ukarisitiya n’ubutumwa bw’abantu bo mu nzego zinyuranye.

Inyigisho yo mu gitambo cya misa yatanzwe na Musenyeri Vincent Harorimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yavuze ko Yubile ari igihe k’imbabazi, igihe kidasanzwe cyo kubohorwa kw’Abakirisitu no kunga ubumwe. Yongeye kwibutsa ko Imana idukunda byahebuje.

Muri uyu muhango wo gusoza Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu akaza gucungura isi ndetse n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva. Yashimiye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Antoine Karidinali Kambanda Umushumba wa Diyosezi ya Kigali yavuze ko Kiliziya y’u Rwanda igeze ku rwego rushimishije mu kwemera no mu rukundo n’ubwo mu mateka yayo yahuye n’ibizazane bikomeye.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *