Saturday, May 4
Shadow

Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rubgy mu Rwanda.

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 batoye komite nshya izayobora muri manda y’imyaka 4 iri imbere.

Amatora yashyizeho iyi komite yabereye mu nteko rusange isanzwe yabereye i Nyamirambo kuri Hoteli Kigali View.

Nyuma yo gutora mu ibanga, umuyobozi w’inteko itoresha Albert Kayiranga yatangaje ko Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe n’amajwi 10 kuri 11 y’abanyamuryango batoye.

Abanyamuryango bongeye kwishimira kuyoborwa na  Kamanda ngo kuko babona hari aho amaze kugeza umukino wa Rugby mu Rwanda.

Nyuma yo kongera gutorwa, Tharcisse Kamanda  yagize ati Nishimiye ko abanyamuryango bongeye kungirira ikizere cyo kubayobora muri iyi myaka ine iri imbere. Gusa ni n’inshingano zikomeye kuko baba bakwitezeho gushyira mu bikorwa ibitaragezweho muri manda ishize ndetse no gukora ibindi bishya”.

Tharcisse Kamanda yongeye kugirirwa ikizere nka Pereziza

Mu byo komite nyobozi nshya iteganya harimo guteza imbere rugby mu bagore, gushakira ikipe y’igihugu imikino ya gicuti no kugira ikibuga kizajya kifashishwa n’amakipe yose azajya abyifuza.

Iyi nama y’inteko rusange yatorewemo komite nshya y’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda yitabiriwe na Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda SalamaUmutoni.

Paula Lanco wari uhagarariye Rugby Afrique

Hari kandi intumwa y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby muri Afurika, Umunyakenyakazi Paula Lanco. Yijeje komite nyobozi yatowe kuzakomeza gufatanya guteza umukino wa Rugby mu Rwanda.

Abagize komite nyobozi yatowe:

Perezida: Tharcisse Kamanda

Visi Perezida: Philippe Gakirage

Umunyamabanga Mukuru: John Livingstone Muhire

Umubitsi: Yves Ishimwe

Abagenzuzi: Laurien Hakizimana na Jean Claude Mudaheranwa.

Egide NIRINGIYIMANA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *