Thursday, May 2
Shadow

Tour du Rwanda 2024: Areruya Joseph yabaye uwa nyuma mu ntera ya 5

Mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda 2024, umukinnyi y’Umunyarwanda Joseph Areruya ukinira ikipe ya Java Inovotec Pro Team yo mu Rwanda yaherukiye abandi mu gace ka gatanu ka Musanze – Kinigi ku wa kane tariki ya 22 Gashyantare 2024.

Muri aka gace ko gusiganwa buri wese ku giti cye aharanira gukoresha ibihe byiza bishoboka (Individual time trial = Course contre la montre individuelle) kareshyaga n’ibilometero 13, Areruya yaragaritswe kuko yisanze ku mwanya wa 75 ari na wo wa nyuma akoresha iminota 29 amasegonda 7 n’ibyijana 23. Ibi bisobanuye ko yarushijwe n’uwabaye uwa mbere muri akagace ari we Pierre Latour Umufaransa ukinira Total Energies iminota 5 amasegonda 35 n’ibyijana 44.

Nyuma yo gushinga urugo yakomeje kugenda asubira inyuma

Uku gukomeza kwitwara nabi muri iri siganwa byatumye Areruya yisanga ku mwanya wa 74 ari na wo ubanziriza uwa nyuma ku giteranyo rusange (general classification = classement general) nyuma y’intera ya 5 akaba asigwa n’uwa mbere William Junior Lecerf Umubiligi ukinira Quick Step iminota 57 n’amasegonda 52. Umuntu umwe rukumbi uri inyumu ya Joseph Areruya ni Viachaslau Shapkouski wo mu ikipe ya May Stars na yo yo mu Rwanda.

Areruya wa kera si we w’ubu

Joseph Areruya wegukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2017, agatwara La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon mu mwaka wa 2018 ndetse akongeraho Tour de l’Espoir yo muri Kameruni mu mwaka wa 2018, muri iri siganwa mpuzamahanga ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda 2024 arimo kugaragaza intege nke wa mugani wa ya mvugo ngo “Iyahigaga yahije ijanja”.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *