Tuesday, September 10
Shadow

Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye

Torsten Frank Spittler Umudage w’imyaka 61 ni we wahawe akazi ko kuba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi.

Aje asimbura Umunyaespanye Carlos Ferrer wasezeye mu kwezi kwa Kanama 2023. Mu nshingano zimutegereje harimo kuyobora Amavubi y’u Rwanda mu rugamba rw’amajonjora yo gushakisha itike yo kuzajya mu gikombe k’isi mu mwaka wa 2026.

Mu mateka ye nk’umutoza, Frank Spittler yagiye yibanda ku gutoza amakipe y’abana hirya no hino ku isi. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo uyu mutoza azerekanwa ku mugaragaro ari na bwo azaba yitegura gushyira ahagaragara abakinnyi azifashisha mu mukino uzahuza u Rwanda na Zimbabwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023 kuri Stade Huye i Butare mu mukino w’ikubitiro wo gushaka itike y’igikombe k’isi.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *