Thursday, May 2
Shadow

Umwaka wa 2023 wasize intare ebyiri zo muri Pariki y’Akagera zipfuye

Intare ebyiri mu zari zarazanywe muri Pariki y’Akagera zapfuye mu mwaka wa 2023 zizize izabukuru.

Nyuma y’imyaka umunani zizanywe muri iyi pariki, intare yitwa Ntwari n’iyitwa Ngagari zapfuye zishaje. Iya mbere yari ifite imyaka 13 iya kabiri ikagira 12. Izi ntare zari zarazanywe mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko izi nyamaswa zari zitangiye gucika kubera ba rushimusi.

Ibi byatumye zongera kororoka ku buryo ubu muri Pariki y’Akagera hari intare zigera kuri 60. Ubuyobozi bw’iyi pariki butangaza ko usibye intare, n’izindi nyamaswa ziyongereye muri rusange ku kigero cya 127% guhera mu mwaka wa 2010. Ibarura ry’inyamaswa riheruka gukorwa ryagaragaje ko Pariki y’Akagera irimo inyamaswa z’inyamabere 11338 mu gihe mu myaka 13 ishize zari 5000.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *