Monday, May 6
Shadow

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Imvubu ni inyamaswa y’inyamabere iba mu biyaga no mu nzuzi. Iyi nyamaswa igira amahane atangaje ku buryo ubukana bwayo busumba ubw’izindi nyamabere zirimo n’intare.

Mu bikorwa byakwitwa iby’urugomo by’imvubu harimo kona imyaka ihinze hafi y’ibyanya byayo nko mu bishanga no mu bibaya. Gusa ubukana bwayo ntibugarukira ku kwangiza no kurya ibihingwa gusa, kuko n’abantu ntabwo ibarebera izuba cyane cyane iyo yarakaye.

Buri mwaka imibare igaragaza ko abantu bicwa n’imvubu buri mwaka ku isi yose baruta abicwa n’intare. Ibi bisobanuye ko imvubu ari izo kwitonderwa. N’ubwo ari indyabyatsi ariko zirya n’inyama. Imvubu ntitinya gusatira umuntu no kumwirukankana mu gihe ishaka ko yamubera umuhigo. N’ubwo igaragara nk’inyamaswa iremereye kubera imiterere yayo, ishobora kunyaruka ku muvuduko ungana n’ibilometero 40 ku isaha.

Abaturiye aho imvubu zibarizwa basabwa kwigengesera no kuzigendera kure, by’umwihariko bakamenya ibimenyetso bigaragaza ko imvubu yarakaye kuko iyo ititondewe igarika ingogo.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *