Thursday, November 14
Shadow

Yishwe ku munsi w’isabukuru ye

Mu gace ka Oise mu majyaruguru y’u Bufaransa umusaza yishwe urw’agashyinyaguro ku munsi yizihizagaho isabukuru y’imyaka 77 y’amavuko.

Abaturanyi b’uyu musaza Jean Louis Gaillet wishwe ku wa gatandatu mu gitondo yicishijwe urukero rutema ibiti bari mu gahinda gakomeye kuko yari umuntu w’inyangamugayo ushimwa na benshi.

Umuntu ukekwaho gukora ayo marorerwa yatumijwe n’inzego z’umutekano kuko basanze amaraso ku myenda ye. Ni umugabo uri mu kigero k’imyaka 30 wari umaze iminsi afite ibibazo byo mu mutwe ndetse yigeze kumara igihe mu bitaro avurwa ubwo burwayi.

Ataruhanyije yiyemereye ko ari we wishe umusaza Jean Louis Gaillet amukase ijosi.

Gentil KABEHO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *