Thursday, January 22
Shadow

Yishyuye akayabo nyuma yo kurumwa n’inguge

Umufaransakazi Julie Rebuzzi wari uri mu biruhuko muri Indoneziya yarumwe n’inguge biba ngombwa ko atanga 2000 by’Amayero yo kugura urukingo rw’indwara y’ibisazi byaterwa n’igikomere.

Uyu mukerarugendo w’imyaka 32 ubwo yari arimo gusura icyanya k’inyamaswa cy’ahitwa Ubud, inguge yashatse gukora mu gakapu ke, mu gihe arimo kuyirwanya ayitesha ngo itamwiba, inguge ihIta imuruma. Yihutiye kujya kwa muganga bamutegeka guhabwa dose 4 z’urukingo mu rwego rwo kumurinda indwaa y’ibisazi byaterwa no kurumwa n’inguge. Ubwo buvuzi bwose bwamutwaye Amayero 2000.

Julie Rebuzzi byabaye ngombwa ko yishyura andi mafaranga atateganyijwe mu gihe nyamara iyo yikingiza mbere y’uko ahaguruka mu Bufaransa yerekeza muri Indoneziya ubwishingizi bwari kumwishyurira ikiguzi cyose cy’urwo rukingo.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *