Thursday, September 19
Shadow

APR Basketball Club yatsinze umukino wayo wa kabiri muri playoffs.

Ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, ikipe y’APR Basketball Club yahuye na Patriotes Basketball Club mu mukino wa gatatu wa kamarampaka za nyuma mu guhatanira igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu kiciro cya mbere ku makipe y’abagabo.

Uyu mukino warangiye APR Basketball Club yongeye gusubira Patriotes Basketball iyitsinda amanota 67 kuri 53. Mu gice kinini cy’umukino ikipe y’abasirikare b’u Rwanda ni yo yakunze kuza imbere. Iyi ni intsinzi ya kabiri yikurikiranya kuri APR Basketball club kuko n’umukino wa kabiri wabaye ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2024 na bwo yari yatsinze Patriotes Basketball Club.

Gutsinda umukino wa kabiri mu mikino irindwi iteganyijwe muri izi kamarampaka byongereye Jean Jacues Wilson Nshobozwabyosenumukiza na bagenzi be ikizere cyo kugera ku gikombe cya shampiyona. Abakinnyi nka Isaiah Miller, Aliou Diarra, Axel Mpoyo na Ntore Habimana bagaragaje ko bari ku rwego rwiza kandi barimo gutanga umusaruro muri iyi mikino.

Ku ruhande rwa Patriotes Basketball Club, n’ubwo ari bo batsinze umukino wa mbere, baragenda basubira inyuma umunsi ku munsi. Ikipe iracungira kuri Stephaun Branch, Steve Hagumintwari na Dieudonné Ndizeye, na ho abakinnyi nka Prince Ibeh, Kenneth Gasana na William Perry urwego rwabo ni urwo gushidikanywaho kuko ibyo bakora neza n’ibyo bonona mu mikinire yabo birangana.

Umukino wa kane muri uru rugamba rwa playoffs uteganyijwe ku wa gatatu tariki 18 Nzeri muri BK Arena i Remera.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *