
Rwandair ku isonga mu makompanyi y’indege muri Afurika
Mu bihembo mpuzamahanga bihabwa ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere, kompanyi Rwandair yahembwe nka sosiyete yahize izindi ku mugabane w’Afurika muri uyu mwaka wa 2025.
Ikigo Skytrax gikora ubushakashatsi burebana n’ingendo z’indege ni cyo cyahaye Rwandair iki gihembo i Paris mu Bufaransa. Ubuyobozi bw’iyi kompanyi nyarwanda bwanditse ubutumwa ku rukuta rwabwo rwa X bwo kwishimira iki gihembo. Bati “Twishimiye iki gihembo, kandi dutewe ishema n’uko abagenzi bacu bakomeje kutugirira ikizere.”
Umuyobozi wa Skytrax Edward Plaistedyavuze ko Rwandair ifite umwihariko mu gutanga serivisi inoze. Ati “Rwandair igaragaza ikinyuranyo mu kunoza serivisi. Ni intangarugero mu gukora kinyamwuga ku buryo andi makompanyi yo mu karere arimo kuyifatiraho urugero”.
Ingendo za Rwandair zigana ...