
Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi
Amazi atemba ahantu hahanamye yitwa amasumo. Hirya no hino ku isi aya masumo arahari ariko hari atangaje kurusha ayandi.
Isumo rya Victoria muri Zimbabwe: Ni isumo ritangaje aho amazi amanuka ahareshya na metero 130 z’ubuhaname. Iri sumo kandi rifite ubugari bwa kilometer imwe n’igice. Igitangaje kurushako kuri iri sumo rya Victoria ni uko igihu giterwa n’aya mazi yisuka kigaragarira mu bilometero 70 byose uturutse aho iri sumo riri kandi urusaku rw’amazi yaryo rukumvukanira mu bilometero 40.
Amasumo ya Plitvice muri Croatie: Aya masumo aherereye muri pariki ya Croatie akaba ku rutonde rw’ibintu by’umurage kamere by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Isumo rya Niagara: iri sumo riza ku mwanya wa mbere rw’amasumo azwi cyane ku rwe...