
Imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba, inkingi y’ubukerarugendo
Muri iki gihe mu bihugu byinshi mu gukora igenamigambi ry’ubukerarugendo baha agaciro imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba kuko bimaze kugaragara ko bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego.
Ubukerarugendo bushingiye ku mikino (Sports Tourism) n’ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa byo gushirika ubwoba (Adventure Tourism) bifasha gutanga umusaruro iyo byateguwe neza kandi bikagirira akamaro ababikora nyirizina ndetse n’ababitegura, igihugu na cyo kikahabonera inyungu ishingiye ku bwiyongere bw’ubukungu.
Ba mukerarugendo mpuzamahanga na ba mukerarugendo bo mu gihugu imbere bashimishwa n’imikino itandukanye ibafasha kuruhuka mu mutwe bakibagirwa imihangayiko ifitanye isano n’imirimo yabo ya buri munsi. Imikino yifashishwa muri uru rwego ni nko gusimbuka urukiramend...