Monday, October 21
Shadow

Dusohokere he?

Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Hari benshi bakeka ko Mukerarugendo ari umuntu ugeze mu gace aka n’aka bwa mbere ahetse ibikapu biremereye agenda afata amafoto, biboneka ko aho hantu ageze atari ahazi. Nyamara ibi byonyine ntibihagije ngo umuntu yitwe mukerarugendo ukwiriye iryo zina. Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (World Tourism Organization) usobanura Mukerarugendo nk’umuntu uwo ari we wese uhagarika ibyo yari asanzwe akora mu buzima bwa buri munsi akava aho yari ari akajya ahandi mu gihe kitari hasi y’amasaha 24 kandi kitarengeje umwaka.Abaagamije kwirangaza cyangwa se gukora ibitandukanye n’ibyo ahoramo. Mu minsi yashize hari abantu bakekaga ko ba Mukerarugendo bagomba kuba ari abanyamahanga baturutse mu bihugu byo hanze, ndetse nta washidikanya ko na n’ubu hari Abanyarwanda bagifite imyumvire nk’i...
Amashami y’ingenzi agize hoteli

Amashami y’ingenzi agize hoteli

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo David W. Howell igaragaza inzego nibura esheshatu zigomba kugaragara muri hoteli iyo ari yo yose. Ubuyobozi (administration): Buri hotel igomba kugira umuyobozi (Manager), umwungirije (assistant manager), abacungamari, abashinzwe abakozi n’abashakisha amasoko. Abakira abashyitsi (Front Office): Abagize iki kiciro ni bo abaclients bahita bahitiraho iyo baje muri hotel bakabafasha mu byerekeranye no kubaha ibyumba kubafasha imizigo bazanye no kubaha amakuru anyuranye yerekeranye na hoteli. Abakora isuku (Housekeeping): Uruhare rw’aba bantu ni runini kuko batuma hotel, ibyumba byayo n’ahandi hantu hafite aho hahuriye na yo hahorana isuku. Abashinzwe ibiribwa n’ibinyobwa (Food and Beverages): Kubera ko ibyo kurya n’ibyo kunywa ari inkingi y...
Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Nyuma y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, ikigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama gikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro binyuze mu bikorwa bitandukanye bihabera. Mukerarugendo yongeye kuhatemberera kugira ngo na yo ihatembereze abasomyi bacu. Muri Nyarutarama Sports Trust Club habera imikino itandukanye ari yo Tennis, ingororangingo (gym), aerobics ikinwa iherekejwe na muzika, koga (swimming) na Tennis ikinirwa ku meza (table tennis /tennis de table). Hari kandi serivisi ya sauna na massage bifasha abantu gutandukana n’amavunane. Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club Patrick Rugema avuga ko mu gihe cya vuba bateganya kuzana indi mikino mishya mu rwego rwo kurushaho kongera amahitamo y’abasura iki kigo. Ati “Mu minsi iri mbere tuz...
Anantara, kamwe mu duce dukurura ba Mukerarugendo mu birwa bya Maurice

Anantara, kamwe mu duce dukurura ba Mukerarugendo mu birwa bya Maurice

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Ibirwa bya Maurice ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite ubukerarugendo bwateye imbere biturutse ku bwiza karemano. Agace kitwa Anantara ni kamwe mu dusurwa cyane. Anantara iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Maurice ikagira ahantu nyaburanga henshi kandi heza. Ahitwa Anantara Iko ho harahebuje kuko hatunganyijwe by’umwihariko mu rwego rwo gukora ikinyuranyo. Iyo wasohokeye aho hantu nta kindi kintu uba ushobora kubona usibye urusobe rw’ibinyabuzima bigizwe n’ibimera, amazi n’utunyamaswa. Ushobora gukora urugendo rw’ibilometero utarabona andi mazu atuwemo n’abaturage. Serivisi z’ubukerarugendo ushobora kubona muri Anantara Iko igihe wahasohokeye ni ibintu biranga umuco w’icyo gihugu, koga mu mazi y’urubogobogo, amafunguro ya gakondo n’aya kizungu ndetse n’imikino y’u...

Inkuba yakubise ba mukerarugendo mu gihe umwe muri bo yari ari mu kwezi kwa buki

Dusohokere he?
Ku wa kane w’icyumweru gishize muri Espagne mu burengerazuba bw’ikirwa cya Majorque inkuba yakubise abakerarugendo babiri irabahitana. Iyi nkuba yakubise mu ma saa cyenda n’igice z’amanywa yabanje kwica umugabo w’Umusuwisi w’imyaka 65 ikurikizaho undi mugabo w’Umudage w’imyaka 51 wari uri muri metero 15 uvuye aho uwa mbere yari ari. Uriya musaza w’Umusuwisi nta bwo yigeze asamba na ho Umudage yahawe ubufasha bwihutirwa ariko na we biranga biba iby’ubusa yitaba Imana asize umugore we bari bari kumwe mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki dore ko ari bwo bari bakimara gukora ubukwe. Uwo mugore we bari kumwe yahise ahura n’ikibazo kihungabana yahise akurikiranirwa hafi ahabwa ubufasha bwa ngombwa. Abantu bose bari bari kuri icyo kirwa bahise basabwa kuhava igitaraganya mu rwego rwo kwirinda...