Yannick Noah amaze gushaka umugore wa kane
Umugabo wabaye icyamamare mu mukino wa Tennis ndetse no muri muzika yamaze kwemeza ko amaze kwemeranya kubana n’umugore wa kane witwa Malika.
Uyu mugabo w’Umunyakameruni ariko ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa yari aherutse gutangaza ko nta kifuzo cyo kongera gushaka umugore afite nyuma yo gutandukana n’abagore batatu bose. Yongeye gutungurana ubwo yatangazaga ko amerewe neza mu rukundo na Malika w’imyaka 32 akaba amurusha imyaka 31 kuko we afite imyaka 63. Malika na we akomoka muri Afurika, papa we akaba akora mu birebana n’ububanyi n’amahanga.
Umugore wa mbere Yannick Noah yashatse ni Cécilia Rodhe bambikanye impeta mu mwaka wa 1984 babyarana abana babiri ari bo Joakim Noah na Yéléna Noah. Yannick Noah na Cécilia Rodhe baje gutandukana Noah arongora umunyamideli w’Umwonge...