Nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero, umushoferi w’ibyamamare yongeye kugaragara
Mohamed El Aiyate umugabo w’Umufaransa, umwe mu bari bafite inshingano zo gutwara abakinnyi b’ibyamamare mu mikino olempike yabereya mu Busaransa, yongeye kuboneka nyuma y’uko guhera ku itariki 23 Kanama 2024 yari yarabuze.
Nyuma yo kubura kwe, iperereza ryahise ritangira gukorwa n’ishami rya jandarumori rya Auneuil. Icyo gihe abakora iperereza bagiye iwe aho asanzwe atuye basanga imiryango ifunguye. Imfunguzo ze, telefoni ndetse n’imodoka ye na byo byari biri iwe mu rugo. Ikinyamakuru Courrier Picard cyandikirwa mu Bufaransa kivuga ko bahasanze n’ibaruwa Aiyate yari yaranditse mbere yo kuburirwa irengero n’ubwo hadasobanurwa ibyari biyikubiyemo.
Amakuru meza ni uko ku itariki ya 1 Nzeri 2024 uyu mugabo w’imyaka 57 yongeye kugaruka mu rugo nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru Le Paris...