
Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda
Primus ni inzoga ikorwa n’uruganda BRALIRWA ikaba ifatwa nk’aho ari imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa muri iki gihugu. Nta wahamya ko abanywi b’iyi nzoga bose baba bazi neza amateka yayiranze.
Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopoldville cyangwa Brewery of Kinshasa bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya. Umugi wa Gisenyi wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa nk’inkomoko y’ingufu zikoreshwa mu kwenga inzoga. Uruganda BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) muri uwo mwaka nyine wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya ...