Thursday, March 28
Shadow

Ayandi

Uruhinja rwavukiye mu ndege ruhabwa impano idasanzwe

Uruhinja rwavukiye mu ndege ruhabwa impano idasanzwe

Ayandi
Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 muri Mexique umubyeyi yabyariye mu ndege iri mu kirere hanyuma ba nyir’ikompanyi iyo ndege ibarizwamo baha uruhinja impano itangaje y’amatike 90 y’ingendo ku  buntu. Iyo ndege ya kompanyi yitwa Aeromexico yavaga mu mujyi wa Mexico yerekeza mujyi wa Ciudad Juarez. Umubyeyi yagiye ku bise ku bw’amahirwe umwe mu bagenzi bari bayirimo yari umuganga ahita amufasha kubyara. Umwana yavutse neza ndetse na nyina nta kibazo yagize kuko na nyuma y’uko indege igera ku butaka bakomeje kwitabwaho no guhabwa ubufasha bakeneye. Ku rubuga rwa twitter ubuyobozi bwa kompanyi Aeromexico bwatangaje ko bagize umugisha. Baranditse bati bati “ Mu ndege yacu habereye igitangaza.” Uwo mubyeyi wabyariye mu ndege ni Umunyahayitikazi w’imyaka 31 na ho uwamubyaje n...
Abana batarageza ku myaka y’ubukure bibye banki

Abana batarageza ku myaka y’ubukure bibye banki

Ayandi
Mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 14 Werurwe 2024 abajura batatu bakiri abana bateye banki barayisahura. Ed Gonzalez umuyobozi w’ishami rya polisi mu mujyi wa Houston yatangaje ko abo bana batawe muri yombi uko ari batatu; umwe afite imyaka 11 undi 12 uwa gatatu akagira imyaka 16. Uyu muyobozi akomeza asobanura ko bose bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura no gutera ubwoba. Televiziyo yo mu mujyi wa Houston yitwa ABC 13 yatangaje ko aba bana bagabye igitero kuri banki yitwa Wells Fargo hanyuma bashyira ibikangisho ku mukozi wayo bafata amafaranga bariruka. Ishami rya FBI ryo mu mujyi wa Houston ryahise rishyira ku rukuta rwa twitter amafoto y’abo bana yari yafashwe na camera zo kuri banki. Ayo mafoto ni yo yatumye abo bana ba “rute...
Shooting Touch Rwanda ikomeje umurego mu guteza imbere abagore n’urubyiruko

Shooting Touch Rwanda ikomeje umurego mu guteza imbere abagore n’urubyiruko

Ayandi
Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, umuryango Shooting Touch Rwanda wizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore. Imihango y’uyu munsi yariifite isura yihariye bwihariye kuko hakozwe urugendo rw’ibilometero bitanu ku maguru ndetse hakinwa imikino ya Basketball. Iyi gahunda yabereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’u Burasirazuba yitabiriwe n’abantu barenga 1000 barimo abagenerwabikorwa ba Shooting Touch, abakozi bayo, abafatanyabikorwa n’abashyitsi batandukanye. Urugendo rwatangiye i saa mbiri za mu gitondo rwari rufite intego yo kurushaho gushimamngira ihame ry’uburinganire no guha amahirwe angana abantu b’ibitsina byombi. Hakurikiyeho imikino ya Basketball hanyuma amakipe yitwaye nezaahabwa ibikombe ndetse n’abakinnyi babaye ityoza bagenerwa imidari. Kuri uyu munsi kandi...
Umwana w’imyaka 12 yiyahuye anyuze mu idirishya ry’igorofa

Umwana w’imyaka 12 yiyahuye anyuze mu idirishya ry’igorofa

Ayandi
Mu mujyi wa Paris umurwa mukuru w’u Bufaransa ku wa kabiri tariki 12 Werurwe 2024 umwana w’umuhungu yiyambuye ubuzima ubwo yanyuraga mu idirishya ry’inzu yabanagamo n’umuryango we mu igorofa rya gatatu yiyesura hasi ahita apfa. Icyo gikorwa giteye agahinda cyabereye mu mujyi rwagati. N’ubwo hahise hiyambazwa ubutabazi bwihuse kugira ngo harebwe niba uyu mwana yashobora kurokoka, byabaye ibyo ubusa kuko yahise ashiramo umwuka akiri aho ngaho. Intandaro yo kwiyahura k’uyu mwana w’umuhungu ni ukutumvikana kwari kumaze iminsi  hagati y’uyu mwana na se. Ikinyamakuru le Parisien gisobanura ko uyu mubyeyi yashyiraga igitsure gikomeye kuri uyu mwana we w’umuhungu ku buryo bakundaga kubitonganira. Na mbere gato y’uko uwo mwana afata ikemezo cyo kwiyahura na bwo bari babanje guterana amaga...
Vladimir Poutine yaba afite umukunzi mushya

Vladimir Poutine yaba afite umukunzi mushya

Ayandi
Nyuma y’igihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine akundana na Alina Kabaeva, hari amakuru yemeza ko aba bombi bashobora kuba batariki kumwe bityo uyu mugabo w’igihangange akaba arimo gukundana n’umugore mushya. Mu buzima bwe Vladimir Poutine yaranzwe no gukundana n’abagore batandukanye mu bihe binyuranye. Umugore we w’isezerano Lioudmila Alexandrovna Chkrebneva wakoraga mu ndege babyaranye abana babiri. Nyuma yaho Poutine yisanze akundana na Svetlana Krivonogikh wakoraka akazi ko mu rugo. Mu mwaka wa 2001 yatangiye gukundana na Alina Kabaeva wari umutoza w’imikino ngororamubiri. Amakuru avuga ko Poutine na Kabaeva babyaranye abana bane. Nyuma yo kwaduka kw’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, Alina Kabaeva ntabwo akunze kugaragara nk’uko byari bimeze mbere bikavugwa ko akens...
Amazi yahagaritswe gucuruzwa kubera kwikanga ko yahumanye

Amazi yahagaritswe gucuruzwa kubera kwikanga ko yahumanye

Ayandi
Mu Bufaransa amazi y’isoko ya Fiée des Lois yahagaritswe gukomeza gucuruzwa nyuma y’aho agaragaje ko yaba afite ubwandu bukomoka ku miti yica udukoko. Aya mazi asanzwe atunganywa n’uruganda ruherereye ahitwa Prahecq agacuruzwa hirya no hino mu mangazini yo mu Bufaransa yahise ahagarikwa igitaraganya kuko isuzuma ryagaragaje ko hari ubuziranenge atujuje. Gusa ikibazo ntabwo kiri ku rwego ruhambaye kuko ibyo ayo mazi atujuje ngo nta ngaruka zirebana n’ubuzima yagira ku bayanyoye. Iki gikorwa cyo guca aya mazi ku maguriro yose cyategetswe mu rwego rwo gukumira amakuba ashobora kwaduka nyuma. Uruganda rusanzwe rutunganya aya mazi rwahise rutegekwa gukora ibishoboka byose ngo ayo mazi abe yizewe atarangwamo inenge n’imwe mbere y’uko akomorerwa ngo yongere acuruzwe. Uru ruganda rwah...
Yataye abana be mu modoka nyuma yo gukora impanuka

Yataye abana be mu modoka nyuma yo gukora impanuka

Ayandi
Mu gace ka Assérac mu Burengerazuba bw’u Bufaransa umugabo w’imyaka 44 y’amavuko yakoze impanuka ahita atoroka asiga abana be babiri yari atwaye. Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije uyu mugabo yagenderagaho. Nyuma yo gukora impanuka imodoka ikibirindura, uwari uyitwaye yahisemo kuyabangira ingata. Abashinzwe ubutabazi ni bo baje basanga abana babiri bakiri mu modoka bakomeretse byoroheje bajyanwa kwitwabwaho mu bitaro bya Saint Nazaire. Inzego z’umutekano zatangiye gushakisha uwakoze impanuka zimusanga iwe mu rugo nyuma y’amasaha atatu. Yahise atabwa muri yombi aregwa gukomeretsa atabigambiriye no gutererana umuntu uri mu kaga. Ikiyongera kuri ibi ni uko imodoka yari itwaye nta bwishingizi yari ifite kandi nta bwo yari yarakorewe ubugenzuzi (inspection technique). Urukiko rwih...
Yannick Noah amaze gushaka umugore wa kane

Yannick Noah amaze gushaka umugore wa kane

Ayandi, Imyidagaduro
Umugabo wabaye icyamamare mu mukino wa Tennis ndetse no muri muzika yamaze kwemeza ko amaze kwemeranya kubana n’umugore wa kane witwa Malika. Uyu mugabo w’Umunyakameruni ariko ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa yari aherutse gutangaza ko nta kifuzo cyo kongera gushaka umugore afite nyuma yo gutandukana n’abagore batatu bose. Yongeye gutungurana ubwo yatangazaga ko amerewe neza mu rukundo na Malika w’imyaka 32 akaba amurusha imyaka 31 kuko we afite imyaka 63. Malika na we akomoka muri Afurika, papa we akaba akora mu birebana n’ububanyi n’amahanga. Umugore wa mbere Yannick Noah yashatse ni Cécilia Rodhe bambikanye impeta mu mwaka wa 1984 babyarana abana babiri ari bo Joakim Noah na Yéléna Noah. Yannick Noah na Cécilia Rodhe baje gutandukana Noah arongora umunyamideli w’Umwonge...
Inyamaswa 3 zigenda buhoro kurusha izindi ku isi

Inyamaswa 3 zigenda buhoro kurusha izindi ku isi

Ayandi
Mu minsi ishize Mukerarugendo.rw yabagejejeho inyamaswa zirusha izindi kwihuta ku isi. Ubu noneho tugiye kubabwira inyamaswa eshatu zigendera ku muvuduko wo hasi kurusha izindi. Inyoni yitwa bécasse Ni inyoni iba mu bice bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Ni yo nyoni ya mbere iguruka ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi ku buryo idashobora kurenza ibilometero 8 inshuro imwe. Igifwera Igifwera bakunze kwita ikinyamunjonjorerwa cyangwa ikinyamushongo kigendera ku muvuduko muto cyane ungana urutwa n’umuvuduko w’umuntu inshuro 100 zose. Ifi yitwa hippocampe Ubu bwoko bw’amafi bugendera ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi cyane. Hippocampe yoga ku ntera ya metero imwe n’igice ku isaha (1,5 m/h). Gentil KABEHO
Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda

Amateka y’inzoga ya Primus mu Rwanda

Ayandi
Primus ni inzoga ikorwa n’uruganda BRALIRWA ikaba ifatwa nk’aho ari imfura y’izindi nzoga za kizungu mu Rwanda kuko ari yo yabimburiye izindi mu gukorwa muri iki gihugu. Nta wahamya ko abanywi b’iyi nzoga bose baba bazi neza amateka yayiranze. Mu mwaka wa 1957 mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubukoloni ubwo Congo, u Burundi n’u Rwanda byari mu maboko y’Ababiligi, ubuyobozi bw’isosiyete Brasserie de Léopoldville cyangwa Brewery of Kinshasa bwifuje kubaka urundi rwengero rw’inzoga rushyashya. Umugi wa Gisenyi wahawe ayo mahirwe yo kubakwamo urwo ruganda rushya kuko uherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu kirimo gaz methane yifashishwa nk’inkomoko y’ingufu zikoreshwa mu kwenga inzoga. Uruganda BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) muri uwo mwaka nyine wa 1957, rutangira gukora ikinyobwa bya ...