Tuesday, October 22
Shadow

Byakekwaga ko yariwe n’idubu nyuma hemezwa ko yishwe n’umugizi wa nabi.

Umunyamerika Dustin Mitchell Kjersem aherutse gusangwa yapfiriye aho yari akambitse mu ihema ry’abakerarugendo bikekwa ko yishwe n’inyamaswa y’inkazi yitwa idubu (ours) ariko mu by’ukuri itohoza ryagaragaje ko ari umuntu wamwivuganye.

Hari ku itariki ya 10 Ukwakira 2024 ubwo uyu mugabo w’imyaka 35 yafashe imodoka ye yerekeza i Montana aho yari agiye gukambika nk’umukerarugendo. Agezeyo yategereje inshuti ye bagombaga kurara ijoro bari kumwe. Iyo nshuti ihageze yahasanze umurambo, umubiri we washwanyaguritse ndetse hari zimwe mu ngingo zawo zari zacitse.

Icyakurikiyeho ni ugutabaza, hakekwa ko uyu nyakwigendera yaba yariwe n’idubu muri iryo shyamba. Gusa inzego z’umutekano ndetse n’umwe mu bakozi b’inzobere b’ishami rishinzwe ibikorwa by’uburobyi n’inyamaswa mu gace ka Montana batangaje ko Dustin Mitchell Kjersem atariwe n’idubu ahubwo ko yishwe urw’agashinyaguro n’umugizi wa nabi. Bati “nta kimenyetso na kimwe kigaragza ko aho hantu haba amadubu, nta n’icyemeza ko hari idubu ryahageze icyo gihe. Witegereje uko umubiri w’uyu mugabo wangiritse biraboneka ko uyu muntu yahondaguwe ikintu kiremereye.”

Basanze Dustin Mitchell Kjersem atarishwe n’idubu

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane umuntu waba yarishe uyu mugabo w’umukerarugendo, gusa icy’uko yaba yarazize inyamaswa cyo cyabaye gishyizwe ku ruhande.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *