Thursday, November 21
Shadow

Ku myaka 90 Nana Mouskouri aracyari injege

Umuririmbyikazi wo mu Bugereki Nana Mouskouri aravuga ko ari hafi guhagarika muzika ye ku myaka 90 y’amavuko, ngo kuko n’ubwo agikomeye bwose asanga ibyo yakoze bihagije.

Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo zigenda buhoro (slow music) amaze gushyira hanze indi album ikubiyemo indirimbo afata nk’iziruta izindi zose yahimbye mu rwego rwo gusezera neza ku bafana be. Nana Mouskouri yahimbye indirimbo zirenga 1,500 mu ndimi 10. Yagurishije kopi zigera kuri miliyoni 400 za album z’indirimbo ze. Abenshi n’ubu barakishimira indirimbo ze zituje mu ijwi riyunguruye. Muri zo twavuga “Je chante avec toi liberté”, “Le toi de ma maison”, “Adieu Angéline”, “Parle-moi” n’izindi.

Nana Mouskouri wizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki 13 Ukwakira aherutse gutangaza ko akiyumvamo imbaraga ariko na none ngo nta cyo atahaye abakunzi be ku buryo aramutse ashoje umwuga we wo kuririmba nta cyo byakwangiza. Ubusanzwe atuye mu gihugu cy’u Busuwisi ariko akagira n’inzu mu Bufaransa aho akunze kwizihiriza umunsi we w’isabukuru y’amavuko.

Abana be babiri ari bo Nicolas Petsilas na Hélène Patsilas bishimira ibyo umubyeyi wabo yagezeho muri muzika. Gusa bagaruka ku kuba atarababoneye umwanya ukwiye kuko yahoraga mu ngendo zifitanye isano n’ibikorwa bye by’ubuhanzi. Nicolas Petsilas w’imyaka 56 ati “mama ntabwo yafatikaga. Twamugereranya n’inuma kuko inuma ni yo iguruka ikagwa ku giti, yamara kugwa kuri icyo giti igahita yogera ikaguruka. Yahoraga agenda ntabwo twamubonaga uko tumwifuza”.

Imiterere y’umubiri wa nana Mouskouri imugaragaza nk’umuntu ukiri muto ku buryo utamukekera imyaka 90. Avuga kandi ko Imana yamugiriye ubuntu kuko aherutse kurwara kanseri y’urwagashya ariko akavurwa agakira. Yigeze kandi kurwara icyorezo cya Covid 19 na cyo kimusiga amahoro.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *