Saturday, March 15
Shadow

Ingaruka zo guhindura amazina y’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Nyuma y’impinduka za politiki mu Rwanda zabaye guhera mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 1994, hari inzego z’ahantu zagiye zihindura amazina. Mu mupira w’amaguru na ho iyo nkundura yarahageze , amwe mu makipe ahabwa amazina mashya. Gusa kubatizwa bwa kabiri byagiye bizana ingaruka mbi muri ayo makipe.

Umusesenguzi Ephrem Nsengumuremyi akaba asanzwe ari umuyobozi w’ikinyamakuru Ingenzi Nyayo avuga ko amakipe nka Flash FC, Zebres FC na Mukungwa Sports yatakaje abakunzi benshi nyuma yo guhindura amazina yayo ya kera agafata amazina mashya ari yo AS Muhanga, Gicumbi FC na Musanze FC. Asobanura ko abenshi muri abo bakunzi batibonaga muri izo nyito nshya.

Ephrem Nsengumuremyi yongeraho ko n’urwego rw’imikinire rwasubiye hasi nyuma y’izo mpinduka avuga ko zitari ngombwa.

Abakurikiranira hafi ibirebana na ruhago mu Rwanda bemeza ko amakipe yashoboye kunamba ku mazina yayo yahoranye na n’ubu agifite abafana bapo b’inkoramutima, n’ubwo yirya akimara mu birebana n’amikoro n’imibereho yayo ya buri munsi. Ayo makipe yanze guhara amazina yayo gakondo ni Rayon Sports ifite inkomoko mu karere ka Nyanza, Mukura Victory Sport y’i Butare mu karere ka Huye, Kiyovu Sport yo muri Nyarugenge, Etincelles FC yo ku Gisenyi n’Amagaju FC yo mu Bufundu.

Pantheres Noires yavuyeho isimburwa n’APR FC

Mu makipe y’umupira w’amaguru yagiye buheriheri bishingiye ku mpinduka za politiki zabaye mu Rwanda, twavuga nka Pantheres Noires yahoze ari iy’urwego rw’igisirikare cy’u Rwanda, Éclair FC yari iy’ikigo cy’abasirikare k’i Kanombe, EGENA yari iy’ishuri ry’abajandarume mu Ruhengeri, STIR FC yahoze ari iy’ikigo cy’ubwikorezi cya STIR, Terminus yari iya MAGERWA , Standard y’i Rwinkwavu na Durendal yo ku Kibuye.

Ikipe ya Flash FC yahindutse AS Muhanga

Hari n’amakipe yikojeje mu ruhando rwa shampiyona ariko bidateye kabiri ahita aburirwa irengero. Ayo makipe yahanyuze yigendera ni Le Calme de Gikondo, Les Onze Vedettes de Kigali, Simba FC yo mu karere ka Rusizi, Kibuye FC y’i Karongi, Umutara FC yari iy’intara y’Umutara, Volcanic Lions na Mukungwa 408 zo mu karere ka Musanze, Umurabyo FC w’intara y’i Burasirazuba hakaba n’indege za Nyungwe zabarizwaga mu Ntara y’Amajyepfo. Indi kipe yahinduye umwimerere ni Intare FC yahoze ari iy’abasirikare bari bafite ikicaro i Butare mu majyepfo y’u Rwanda. Nyuma yo kumanuka igasubira mu kiciro kabiri, Intare FC yimukiye mu mujyi wa Kigali ihinduka irerero rya APR FC ifatwa nka mukuru wayo kuko zombi ari iz’inzego za gisirikare.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *