Saturday, March 15
Shadow

Umubiligi Aldo Taillieu ni we watsinze agace k’umusogongero ka Tour du Rwanda 2025.

Ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025 mu Rwanda hatangiye isiganwa ry’amagare ngarukamwaka Tour du Rwanda.

Abakinnyi 69 ni bo batangiye urugamba rwo guhatanira ikamba ry’iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu ry’uyu mwaka wa 2025.

Abasiganwa batangiriye ku gace k’umusogongero, aho buri wese anyonga yizizira, bakarushanwa gukoresha igihe gitoya gishoboka, ari byo bita Individual Time Trial cyangwa Course Contre la Montre Individuelle.

I saa tanu n’iminota 30 ni bwo umukinnyi wa mbere yari akandagije ikirenge ke ku kirenge k’igare mu muhango ufungura wayobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Urugendo rwari ruteganyijwe ni urwo kuzenguruka ibice bitandukanye bituranye na Stade Amahoro i Remera ari byo BK Arena, bakerekeza ku kigo kigenzura ibinyabiziga i Remera, bakajya ahahoze ari ishuri rikuru nderabarezi, bagafata ahazwi nko kwa Rwahama , bagakatira ku Kisimenti hafi ya Banki ya Kigali mbere y’uko bagaruka kuri Stade Amahoro i Remera ku murongo usoza.

Uwahize abandi muri aka gace k’umusogongero ni Umubiligi Aldo Taillieu ukinira ikipe ya Lotto Development Team. Intera y’ibilometero 3 na metero 400 yayinyanyagiye akoresheje iminota 3, amasegonda 48 n’ibyijana 91. Ku mwanya wa kabiri haje Umufaransa Fabien Doubey wo mu ikipe ya Total Energie, uwa gatatu aba Milan Menten ukinira Lotto Development Team yo mu Bubiligi.

Perezida Paul Kagame atangiza isiganwa

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Vainqueur Masengesho wabaye uwa 31, hagati ye n’uwa mbere hakaba hari umwitangirizwa w’amasegonda 23 n’ibyijana 88.

Kuri uyu wa mbere Tour du Rwanda iratangira intera zayo zirambuye zerekeza hirya no hino mu ntara. I saa tanu zuzuye, abasiganwa barahaguruka mu Rukomo mu karere ka Gicumbi berekeza i Kayonza. Ni urugendo rw’ibilometero 157 na metero 800, ari na yo ntera ndende kurusha izindi zose muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka. Umukinnyi wa mbere ategerejwe ku murongo usoza mu mujyi wa Kayonza i saa munani n’iminota 40.

Ikipe ya Lotto Development Team

Umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Team Rwanda Didier Munyaneza, asanga hakenewe gukoresha ubwenge bwinshi kugira ngo abakinnyi b’Abanyarwanda bashobore kwitwara neza muri iyi ntera ya Rukomo – Kayonza. Munyaneza aboneraho gusaba abafana b’Abanyarwanda kurushaho gushyigikira amakipe yabo.

Amakipe 15 ni yo arimo guhatana. Ubundi hari hategerejwe amakipe 17 ariko abiri muri yo yanze kwitabira iri siganwa ku munota wa nyuma. Ayo makipe abiri atarashoboye kuza muri iyi Tour du Rwanda mu buryo butunguranye, ni ikipe y’igihugu y’Angola n’ikipe ya Soudal Quick Step yo mu Bubiligi.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *