Muri Turukiye abacukumbuzi b’amateka bavumbuye umugati mu bisigarira byo mu butaka umaze imyaka 5000 ukozwe.
Ibyo uwo mugati wakozwemo ni byo byatumye utangirika ushobora kumara imyaka myinshi bene ako kageni. Ukozwe mu ifu y’ingano zikize kuri amidon ivanze n’intete z’inkori ndetse n’amababi y’ikimera kihariye kifashishwaga nk’umusemburo w’uwo mugati.
Nyuma yo kuvumbura uwo mu gati ukuze kurusha iyindi yose ku isi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho uwo mugati wavumbuwe bwafashe umwanzuro wo gutangira gukora indi migati ijya kumera nk’uwo nguwo w’agatangaza. Icyo kiraka cyahawe umutetsi w’imigati ufite boulangerie yitwa Halk Ekmek mu gace ka Eskisehir. Hashatswe ibyifashishwa mu gutegura uwo mugati bijya kumera kimwe n’ibyo byakoreshwaga mu myaka 5000 ishize.
Byagenze neza kuko uyu mugati watangiye gukundwa cyane ku buryo iyi boulangerie ishobora gucuruza imigati y’ubu bwoko igera kuri 300 buri munsi. Uyu mugati ugurishwa amaero 1,30 ni ukuvuga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda.
Jean Claude MUNYANDINDA