Wednesday, June 18
Shadow

Ambasade ya Pakistani mu Rwanda yateguye iserukiramuco ku muco na siporo.

Ku wa gatanu tariki ya 13 Kamena 2025 ku kicaro cya Ambasade ya Pakistani mu Rwanda (High Commission of Pakistan to Rwanda) i Nyarutarama habereye ibirori by’iserukiramuco rigamije kumurika umuco, siporo ndetse n’imirire byo muri iki gihugu.

Muri uyu muhango wari watumiwemo abashyitsi baturutse mu mpande zinyuranye, hagaragajwe uruhare rw’umuco mu kumenyekanisha igihugu no kugiteza imbere.

Abafashe ijambo muri iryo serukiramuco bashimye iki gikorwa cyateguwe mu buryo bunoze, bigashimangira isura nziza y’Ambasade ya Pakistani mu Rwanda kuko ifite umwihariko wo gufungurira abantu imiryango, gutanga ubufasha n’ubujyanama.

Uhagarariye Pakistani mu Rwanda High Commissioner Naeem Ullah Khan yashimiye abitabiriye iserukiramuco, agaruka ku ruhare rwa siporo n’imirire mu kubaka no gusigasira ikiremwamuntu mu buryo bwuzuye.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye hakurikiyeho igikorwa cyo gusura ibikorwa bifitanye isano na siporo, ubukerarugendo, inyunganiramirire ndetse n’ubujyanama mu buzima bwo mu mutwe n’imitekerereze bisanzwe biterwa inkunga na Ambasade ya Pakistan mu Rwanda.

Uhagarariye Pakistani mu Rwanda Nyakubahwa Naeem Ullah Khan

Abitabiriye iri serukiramuco kandi baboneyeho gusangira amafunguro anyuranye yo muri Pakistan ategurwa n’amahoteri n’amarestaurants anyuranye akorera mu Rwanda. Nyuma y’ubwo busabane habayeho igikorwa k’ingenzi cyo gushyira ahagaragara ibitabo bigamije guteza imbere ururimi rw’igiswayire. Umwanditsi akaba n’inzobere muri urwo rurimi Pacifique Malonga yagize uruhare muri icyo gikorwa. Bamwe mu bashyitsi b’imena bari bitabiriye iserukiramuco bahawe impano y’ibyo bitabo. Hagaragajwe ko Ambasade ya Pakistani mu Rwanda ifite ubushake bukomeye bwo gushyigikira indimi muri rusange, by’umwihariko ururimi rw’igiswayire ku buryo buri mwaka hari umudiplomate ugomba kwishyurirwa amasomo y’igiswayire.

Ambasade ya Pakistani ishyigikira siporo cyane

Abahagarariye Tanzaniya na Kenya mu Rwanda na bo bafashe ijambo bagaruka ku kamaro k’ururimi rw’igiswayire ku isi yose ndetse bibutsa ko mu kwezi kwa 7 Nyakanga 2025 mu Rwanda hateganyijwe ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igiswayire (International Kiswahili Day) basaba abari aho kuzitabira uwo munsi udasanzwe.

Mu mafunguro yari yateguwe hari higanjemo umuceri, umwihariko wa Pakistan

Ambasaderi wa Pakistani mu Rwanda Naeem Ullah Khan yashimangiye ko indimi ari inking ikomeye ishingirwaho n’izindi nzego z’ubuzima bw’ibihugu. Yagize ati “Mu ntego zacu, twifuza ko abakozi duha akazi baba bashobora gukoresha neza indimi enye ari zo Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswayire”.

Abitabiriye iri serukiramuco batashye banezerewe bashimira Ambasade ya Pakistani mu Rwanda ikomeje gutera inkunga imishinga inyuranye ndetse no gutsura umubano n’Abanyarwanda ndetse n’ibindi bihugu binyuranye bihagarariwe mu Rwanda. By’umwihariko hashimwe umuco w’urugwiro n’umutima mwiza uranga abakozi b’iyi ambasade kuko buri gihe baba biteguye kwakira neza ababagana.

Amwe mu mafoto yaranze ibirori by’iri serukiramuco:

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *