Howard Tucker umuganga w’Umunyamerika w’inzobere mu buvuzi bw’imyakura (neurologue) yahishuye ibintu byamufashije kubaho igihe kirekire na n’ubu akaba akiri injege ku myaka 102.
Uyu mukambwe ufatwa nk’umuganga ukuze kurusha abandi ukiri mu kazi ke yatangarije ikinyamakuru National Geographic ko ipfundo nyamukuru ryo kurama kwe ari uko atigeze afata ikiruhuko k’izabukuru. Ati “kujya mu kiruhuko k’izabukuru ni ibintu bibi cyane. Byangiza umuzima bw’umuntu haba ku mubiri haba no mu mitekerereze.” Tucker yongeraho ko yirinze itabi, urwango n’inzika ngo kuko na byo ari umwanzi w’ubuzima buzira umuze.
Uyu muganga avuga ko yitondera imirire ye cyane. Yirinda ibyo kurya birimo isukari nyinshi n’amavuta menshi. Gusa ngo ntabwo aheza inguni cyane. Ati “nditonda mu byo kurya no kunywa ariko natwo ndi umuhezanguni kuko nk’ubu rimwe na rimwe nsoma kuri ka Martini ndetse nkarya n’amandazi iyo nyakumbuye”.
Irindi banga ryo kuramba kwa Tucker ni ugukora siporo mu buryo buhoraho no kubana neza n’abantu bo mu mu ngeri zitandukanye. Ikindi avuga ko ari ingirakamaro mu kubaho ikirekire ni ukugira uwo mwashakanye mukabana neza.
Uyu muganga wabonye impamyabumenyi mu buvuzi mu mwaka wa 1947 avuga ko mu buzima icya mbere ari ukwiha amahoro, ntuhangayikishwe n’ibyo ku isi ahubwo ugaharanira umunezero umunota ku munota, isaha ku isaha, ukwezi ku kwezi, umwaka ku mwaka.
Jean Claude MUNYANDINDA