Monday, December 23
Shadow

Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’imyakura bwakomye mu nkokora ibikorwa bye bya muzika, umuhanzikazi w’Umunyakanada Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame atanga ikizere cy’uko arimo koroherwa.

Ku itariki ya 30 Ukwakira 2023, uyu muririmbyikazi w’icyamamare yagiye kureba umukino wa Hockey wabereye i Las Vegas wari wahuje ikipe ya Golden Knights na Montreal. Icyo gihe yagaragaraga nk’umuntu umeze neza ku  buryo abenshi batangiye kugira ikizere cy’uko yaba agiye koroherwa akagaruka gususurutsa abakunzi be mu bitaramo. Céline Dion yari aherekejwe n’abahungu be batatu ari bo René Charles w’imyaka 22, n’impanga ze Nelson na Eddy b’imyaka 13.

Uburwayi bwa bw’uyu muhanzikazi ni uburwayi budasanzwe bufata imyakura bugaca intege ubufite. Kuri Céline Dion bwamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo imvumba z’amajwi zazahaye akaba adashobora kuririmba uko bisanzwe. Nyuma yo gufatwa n’iyi ndwara havuzwe byinshi, ariko umuvandimwe we Claudette aherutse kubeshyuza bimwe muri byo asobanura ko ari ibihuha. Mu byavugwaga harimo ko Céne Dion yaba yararwaye kanseri ndetse ko ngo yaba asigaye agendera mu kagare.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *