Thursday, December 5
Shadow

Police FC yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda

Ku wa gatandatu tariki ya 10 y’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2024, ikipe ya Police Football Club yatsinze APR Football Club ku mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri uyu mukino wa Super Coupe wabereye kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo, umutoza Vincent Mashami yongeye guhesha ikipe ya Police FC ikindi gikombe kiyongera ku Gikombe cy’Amahoro iherutse kwegukana itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.

Mu gice cya mbere APR FC na Police FC zerekanye umukino usukuye ariko iminota 45 irangira nta kipe ishoboye kurunguruka mu izamu. Mu gice cya kabiri na bwo nta cyahindutse bityo umukino urangira banganya ubusa ku busa biba ngombwa guhita hitabazwa za penaliti.

Amahirwe y’izo penaliti yasekeye Police FC, itwara igikombe itsinze APR FC penaliti esheshatu kuri eshanu.

Abakinnyi batandatu ba Police FC bashoboye gutsinda penaliti zabo ni Mhajiri Hakizimana, Didier Mugisha, Abedi Bigirimana, Siméon Iradukunda, Ani Elijah na Eric Nsabimana. Issa Yakubu ni we mukinnyi umwe rukumbi wananiwe kwinjiza penaliti ku ruhande rwa Police FC.

Yussif Dauda na Richmond Lamptey b’ikipe y’APR FC nta bwo bagize amahirwe yo kwinjiza penaliti zabo. Abazitsinze ni Clément Niyigena, Gilbert Byiringiro, Pavel Nzila, Mamadou Sy na Aliou Souané.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe kiruta ibindi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Police FC yahawe kandi igihembo cy’amafaranga miliyoni icumi z’amanyarwanda, na ho APR FC igenerwa miliyoni eshanu.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *