Tuesday, October 22
Shadow

Amaganya ya Al Pacino ubayeho mu bukene nyuma yo guhombywa arenga miliyari 50

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema Umunyamerika  Alfred James Pacino uzwi nka Al Pacino aratangaza ko yagize igihombo gikomeye cyatumye asubira ku isuka kuko yatakaje umutungo urenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.

Uyu musaza w’imyaka 84 y’amavuko wamenyekanye muri filimi zakunzwe cyane nka The Godfather, Dog Day Afternoon, The Panic in Needle Park n’izindi avuga ko amafaranga yari atunze yakendereye bitewe n’uko uwari umucungamari we yamuhombeje.

Al Pacino yakoreye akayabo k’amafaranga kubera gukina filimi, gusa guhera mu myaka ya za 2010 yatangiye kwisanga mu bibazo by’ubukungu kuko ayo mafaranga ye yakomeje kugenga agabanuka urusorongo.

Mu buhamya bwe, Al Pacino avuga ko uwahoze ari umucungamari we ari we wabaye nyirabayazana wo gutakaza igice kinini cy’amafaranga yari afite. Uyu mucungamari yafataga amafaranga ya Al Pacino akayakoresha mu bikorwa by’amaraha harimo kujya mu biruhuko n’inshuti ze, gukodesha amahoteli ahenze, n’ibindi bikorwa binyuranye byo kwinezeza kandi agakoresha amafaranga ya sebuja Al Pacino. Uyu musaza yaje kuvumbura amanyanga y’umukozi we ariko amazi yari yararenze inkombe kuko yashidutse amaze kumuhombya arenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika angana n’arenga miliyari 50 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Umukinnyi wa filimi Al Pacino ubwo yari akiri muto

N’ubwo uyu mukambwe wamamaye muri sinema avuga ko intandaro yo guhomba kwe ari ubujura bw’umucungamari we, ku rundi ruhande asobanura ko na we ubwe yagiye arangwa no gukoresha amafaranga ye mu buryo bwo gusesagura. Atanga urugero ko yari afite umukozi ushinzwe kumutunganyiriza ubusitani akajya amuhemba amadolari y’Amerika ibihumbi 400 ku mwaka ni ukuvuga amadolari ibihumbi 33 ku kwezi. Ati “Mwumve namwe ako kayabo k’amafaranga nahembaga umukozi wo  mu busitani bw’inzu ntanabagamo!”.

Al Pacino avuga ko kubera ihungabana ry’umutungo we yatangiye gushakisha ubundi buryo yabonamo udufaranga two kumuherekeza mu bihe arimo by’izabukuru. Muri urwo rwego yatangiye kwemera gukina filimi zo mu rwego ruciriritse ndetse rimwe na rimwe ajya gutanga ibiganiro mu mashuri bakamwishyura. Avuga kandi ko yagurishije inzu ebyiri mu zo atunze.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *