Thursday, April 3
Shadow

Amavubi yanganyije na Lesotho, ikizere cyo kujya mu Gikombe k’Isi cyongera kugabanuka

Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe k’Isi cy’umupira w’amaguru mu mwaka wa 2026, u Rwanda rwahuye na Lesotho kuri Stade Amahoro i Remera ku wa kabiri Tarik 25 Werurwe 2025.

 

Ni umukino w’umunsi wa 6 ari na wo wa mbere mu mikino yo kwishyura muri itsinda rya 3 ry’aya majonjora ku mugabane w’Afurika. Ni umukino wabaye nyuma gato y’uko Amavubi y’u Rwanda yari yaratsindiwe mu rugo n’ikipe y’igihugu ya Nijeriya ibitego 2 ku busa.

Uyu mukino w’Amavubi y’u Rwanda n’Ingona za Lesotho wari umwanya umutoza mushya w’u Rwanda Adel Amrouche yari abonye wo kugaragaza ubushobozi bwe nyuma yo gutangira nabi. Gusa ntabwo byamworoheye kuko yaguye miswi na Lesotho banganya igitego kimwe kuri kimwe. U Rwanda ni rwo rwabanje gutsinda ku gitego kinjijwe na na Jojea Kwizera ku munota wa 57. Icyo gitego kishyuwe ku munota wa 82 na Fothoane Lehlohonolo.

Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Lesotho kimwe kuri kimwe

Mu yindi mikino yo muri iri tsinda rya gatatu, Nijeriya yanganyije na Zimbabwe igitego 1 kuri 1, Afurika y’Epfo itsinda Benin ibitego 2 ku busa.

Imikino ine isigaye muri aya majonjora iteganyijwe muri Nzeri n’Ukwakira 2025. Muri Nzeri u Rwanda ruzasura Nijeriya na Zimbabwe hanyuma mu Kwakira Amavubi akazahura na Benin n’Afurika y’Epfo.

Lesotho yakuye inota rimwe kuri Stade Amahoro

Urutonde rw’agateganyo mu itsinda rya 3 nyuma y’imikino 6 kuri buri kipe:

1.Afurika y’Epfo: Amanota 13

2.Rwanda: Amanota 8

3.Benin: Amanota 8

4.Nijeriya: Amanota 7

5.Lesotho: Amanota 6

6.Zimbabwe: Amanota 4

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *