Tuesday, October 22
Shadow

Amavubi yatsinze Bénin ikizere cyo kujya muri CAN kirazanzamuka

Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro i Remera ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yatsinze ikipe y’igihugu ya Bénin ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 4 mu itsinda rya 4 mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Afurika k’Ibihugu CAN 2025 muri Maroke.

Muri uyu mukino watangiye i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Bénin ni yo yafunguye amazamu mu gice cya mbere, Abanyarwanda batangira kwiheba kuko bumvaga gutakaza uyu mukino byari bisobanuye gusezererwa. Gusa mu gige cya kabiri cy’umukino abasore b’umutoza Frank Spittler bishyuye icyo gitego ndetse bongeraho n’icya kabiri k’intsinzi cyabahesheje amanota atatu y’umunsi.

Uku gutsinda k’u Rwanda rwagaruye ikizere cyari cyaratakaye ku wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 ubwo batsindwaga na Bénin ibitego bitatu ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu.

Benin yatunguwe n’u Rwanda kuri Sitade Amahoro

Amavubi y’u Rwanda asigaje imikino ibiri muri uru rugamba rwo gushakisha itike ya CAN. Ku itariki 10 Ugushyingo 2024 u Rwanda ruzahura na Libiya kuri Sitade Amahoro na ho ku ya 18 Ugushyingo 2024 rukazakina na Nijeriya muri Nijeriya. Amakipe azarangiza imikino ari mu myanya ibiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azahita abona uburenganzira bwo kwerekeza muri Maroke mu kiciro cya nyuma k’imikino yo guhatanira Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu.

Uru ni urutonde rw’agateganyo rw’amakipe yo mu itsinda rya 4:

1.Nijeriya: amanota 7 mu mikino 3. (Izigamye ibitego 4)

2.Bénin: amanota 6 mu mikino 4. (Nta gitego izigamye nta n’umwenda ifite)

3.Rwanda: amanota 5 mu mikino 4. (Irimo umwenda w’ibitego 2)

4.Libiya: inota 1 mu mikino 3. (Irimo umwenda w’ibitego 4)

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *