Saturday, March 15
Shadow

APR Basketball Club ifite imigambi mishya mbere yo kwitabira irushanwa rya BAL

Nyuma yo kutitwara neza mu irushanwa rya Basketball Africa League ry’umwaka wa 2024, ikipe y’abasirikare b’u Rwanda APR Basketball Club irateganya gukora impinduka mu myiteguro y’iri rushanwa izongera guserukamo uyu mwaka wa 2025.

Muri BAL y’umwaka ushize, APR Basketball Club yasezerewe mu kiciro k’itsinda rya Sahara, irangiza ku mwanya wa 4 ari na wo wa nyuma. Andi makipe atatu yari muri iri tsinda ryakiniraga i Dakar muri Senegali ni Rivers Hoopers yo muri Nijeriya, AS Douanes yo muri Senegali na US Monastir yo muri Tuniziya.

Uwo musaruro nkene w’ikipe y’abasirikare b’u Rwanda ni wo watumye idashobora kwitabira imikino ya kamarampaka yabereye mu nzu y’imikino ya BK Arena i Kigali mu Rwanda.

APR Basketball Club nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, igiye kongera guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya BAL. Ubuyobozi bwayo bwatangiye gahunda yo gushakisha abakinnyi bazifashishwa. Umunyamabanga mukuru y’iyi kipe Eric Kalisa Salongo avuga ko iki gikorwa cyo gutoranya abakinnyi bakenewe kizitonderwa.

Eric Kalisa Salongo atangaza ko nta magambo menshi bafite yo kubwira abafana b’ikipe y’APR Basketball Club; kuri iyi nshuro ngo ibikorwa ni byo bizajya byivugira.

Eric Kalisa Salongo

 

Amakipe 12 agomba kwitabira irushanwa rya Basketball Africa League ry’umwaka wa 2025 yamaze kumenyekana. Ayo makipe yarangije gukatisha amatike ya BAL ni Al Ahly Tripoli yo muri Libiya, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri, ASCVD yo muri Senegali, APR Basketball Club yo mu Rwanda, FUS Rabat yo muri Maroke, Kriol Star yo muri Cap Vert, Nairobi City Thunder yo muri Kenya, Petro de Luanda yo muri Angola, Rivers Hoopers yo muri Nijeriya, Stade Malien yo muri Mali, US Monastir yo muri Tuniziya na Made by Ball Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo.

Imikino yo mu itsinda rya Nili izabera muri Maroke. Senegali izakira imikino yo mu itsinda rya Sahara na ho amakipe yo mu itsinda rya Kalahari akazakinira mu Rwanda. Imikino ya kamarampaka y’iri rushanwa rya BAL izabera mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *