Tuesday, December 3
Shadow

APR FC yarakomeje, Police FC irasezererwa

Mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika mu mupira w’amaguru, ikipe y’APR FC  yasezereye AZAM FC yo muri Tanzaniya na ho Police FC ikurwamo na CS Constantine yo muri Alijeriya.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika ku makipe yabaye aya mbere iwayo, APR FC yari ifite akazi katoroshye kuko yagombaga kwishyura igitego kimwe ku busa yari yaratsinzwe na AZAM FC i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe y’abasirikare b’u Rwanda yerekanye umukino usukuye.

Mu gice cya mbere cy’umukino, AZAM FC yahisemo kurinda izamu ryayo itekereza ko impamba y’igitego kimwe yari ihagije. Iyo mpamba yaje guhinduka iyanga kuko APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Jean Bosco Ruboneka. Mu gice cya kabiri abasore b’umutoza Darko Novic barushijeho gukaza umurego bavuga ko gahunda ari iyo gukuramo AZAM FC.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Gilbert Mugisha ni cyo cyarangije akazi APR FC yasabwaga. Abakinnyi b’iyi kipe hafi ya bose bagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino wo ku wa gatandatu. By’umwihariko, Youssif Dauda, Lamine Ba, Jean Bosco Ruboneka, Tadeo Lwanga, Claude Niyomugabo na Gilbert Mugisha berekanye ubuhanga n’ishyaka ridasanzwe.

Ku ruhande rw’ikipe y’AZAM FC, abakinnyi nka Gibril Sylla, Feisal Salum, Yannick Bangala, James Akaminko na bagenzi babo bagaragaje urwego rwo hasi, basigara ku mazina gusa ariko mu kibuga nta kajyamo.

Ibyishimo byari byose ku bafana b’APR FC bavuga ko biteguye guhangana n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yabasezereye umwaka ushize ibanyagiye ibitego bitandatu.

Mu gihe APR FC ikiri mu byishimo byo gusezerera AZAM FC, ikipe ya Police FC irimo kuririra mu myotsi. Iyi kipe y’urwego rwa polisi y’u Rwanda yongeye gukubitwa n’itagira amazi ku cyumweru kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo.

Ni nyuma yo gutsindwa na CS Constantine yo muri Alijeriya mu mukino wo kwishyura mu majonjora y’ibanze yo guhatanira igikombe k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika. Uyu mukino warangiye CS Constantine itsinze Police FC ibitego bibiri kuri kimwe. Ibi bitego byiyongera ku bindi bitego bibiri ku busa CS Constantine yari yatsinze Police FC mu mukino ubanza wari wabereye muri Alijeriya.

Police FC yahise isezererwa itarenze umutaru. CS Constantine yayikuyemo, mu kiciro gikurikiraho izahita ihura na Nsoatreman FC yo muri Ghana yasezereye TP Elect Sport yo muri Tchad.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *