Thursday, April 3
Shadow

Bafashe umunota wo kuzirikana umunyabigwi bazi ko yapfuye

Mu cyumweru gishize mu ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Bulgariya yitwa Arda Kardzhali basabye ko hafatwa umunota wo guceceka bakazirikana uwahoze ari umukinnyi wabo Petko Ganchev bibwira ko yitabye Imana nyamara amakuru bari bafite ntabwo impamo.

Mbere y’umukino wa shampiyona yo mu kiciro cya mbere muri Bulgariya wahuje Arda Kardzhali na Levski Sofia hafashwe uwo munota ngo bahe icyubahiro uwo mukinnyi wakanyujijejo, gusa byaje kumenyekana ko uwo mugabo yari agihumeka umwuka w’abazima.

Petko Ganchev yatunguwe no kumva bamubika kuri sitade ndetse abakinnyi bagakora uruziga ngo bamwibuke kandi we adataka n’igicurane. Nyuma yo kubona inkuru y’urupfu rwe kuri televiziyo agatungurwa bikomeye yasubiye mu rugo asanga umugore we yashenguwe n’agahinda kuko na we iyo nkuru yari yamaze kumugeraho. Uyu musaza w’imyaka 78 avuga ko kugira ngo yibibagize umubabaro w’uko yabitswe akiri muzima yahisemo kwisomera ku nzoga. Ati “Nanyoye ikirahure cya cognac kugira ngo ndeke gukomeza gutekereza kuri iyo nkuru y’urupfu rwanjye”.

Umukino ugeze hagati, abayobozi b’ikipe ya Arda Kadzhali bamenye ko bakoze ibara bakabika umuntu ukiriho. Bahise bandika ubutumwa bwihutirwa bwo kwisegura ku bantu bose bagizweho ingaruka n’iyo nkuru y’incamugongo. By’umwihariko basabye imbabazi nyirubwite Petko Ganchev ndetse bamwifuriza gukomeza kugira impagarike n’ubugingo. Baboneyeho no kumusaba ngo ajye anyaruka aze ku kibuga akurikirane imikinire y’ikipe yigeze kubera rutahizamu.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *